• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Igisirikare cyatangaje umubare w’abarwanyi baherutse gukora amarorerwa yashenguye benshi

radiotv10by radiotv10
03/11/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uganda: Igisirikare cyatangaje umubare w’abarwanyi baherutse gukora amarorerwa yashenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyivuganye abarwanyi 11 b’umutwe w’iterabwoba wa ADF bagize uruhare mu gikorwa cyo kwica abakerarugendo babiri b’abanyamahanga bari bagiye mu kwezi kwa buki muri Parike ya Queen Elizabeth National Park.

Aba bakerarugendo babiri barimo uwitwa David Barlow ukomoka mu Bwongereza n’umugore we Emmaretia Geyer ukomoka muri Afrika yepfo, bicanywe n’uwari ubayoboye muri iyi Parike mu kwezi gushize ku itariki 17 Ukwakira 2023.

Aba banyamahanga bishwe ubwo bari mu kwezi kwa buki, aho aba barwanyi ba ADF babagabyeho igitero barabashimuta, birangira banabahitanye.

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko cyahise gitangira guhiga bukware aba bagizi ba nabi, ndetse ko cyaje kubagwa gitumo mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru rishyira ku wa Gatatu, barabarasa.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Lt Col Deo Akiiki, yavuze ko barasiwe ku kiyaga cya Edward, hafi y’umupaka wa Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 17 =

Previous Post

Amb.Gatete wari uhagarariye u Rwanda muri UN wahawe inshingano azakorera muri Ethiopia yakiranywe icyubahiro

Next Post

Nyuma y’uko Arsenal itsinzwe bitunguranye yagenewe ubutumwa n’uwakiniye igihe kinini

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Nyuma y’uko Arsenal itsinzwe bitunguranye yagenewe ubutumwa n’uwakiniye igihe kinini

Nyuma y’uko Arsenal itsinzwe bitunguranye yagenewe ubutumwa n’uwakiniye igihe kinini

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.