• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Inkuru y’akababaro ku munyapolitiki wari uwa hafi ya Perezida Museveni

radiotv10by radiotv10
14/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uganda: Inkuru y’akababaro ku munyapolitiki wari uwa hafi ya Perezida Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Mirundi Joseph Tamale wigeze kuba Umuvugizi wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ubu akaba yari umusesenguzi mu bya Politiki, yitabye Imana ku myaka 60 azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Uyu munyapolitiki wari warabaye umusesenguzi ukomeye wa Politiki ya Uganda ndetse n’akarere, yitabye Imana mu masaha akuze yo mu ijoro ryacyeye ahagana saa tanu (23:00’) kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, aho yari amaze ukwezi arwariye mu bitaro bya Kisubi i Kampala ari na ho yitabiye Imana.

Amakuru yatangajwe n’umuryango we, avuga ko abaganga bemeje ko ibihaha bye byari byarajemo amazi, gusa ku Cyumweru no ku wa Mbere yari atangiye gusa n’uworoherwa.

Nyakwigendera Mirundi Tamale wari uzwiho kutaripfana, yabaye Umuvugizi wa Perezida Yoweri Museveni, waje kumukura kuri izi nshingano muri Nyakanga 2015.

Yanabaye kandi Umujyanama mukuru wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wari ushinzwe itangazamakuru, akaba yari umwe mu basesenguzi ariko bagaruka ku bigwi bya Museveni cyane.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − 2 =

Previous Post

Dr Ngirente yagize icyo avuga ku cyizere yongeye kugirirwa na Perezida Kagame

Next Post

Uko umwe mu Baperezida bitabiriye irahira rya Perezida Kagame yakiriwe mu Gihugu cye (AMAFOTO)

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Uko umwe mu Baperezida bitabiriye irahira rya Perezida Kagame yakiriwe mu Gihugu cye (AMAFOTO)

Uko umwe mu Baperezida bitabiriye irahira rya Perezida Kagame yakiriwe mu Gihugu cye (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.