Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko bagiye kwinjiramo, bazajya muri Uganda gusura abavandimwe babo b’Abanya-Uganda.
General Muhoozi ukunze gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, yatangaje ibi mu butumwa yatambukijeho mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Kamena 2025.
Ubu butumwa abutanze habura iminsi ibarirwa ku nkoti ngo Abanyarwanda binjire mu minsi mikuru irimo uwo Kwibohora, yanatumye hatangwa ikiruhuko rusange mu gihe cyenda kungana n’icyumweru.
Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda, Muhoozi yagize ati “Nshuti bavandimwe b’Abanyarwanda, mu gihe mwegereje iminsi mikuru ijyane no Kwibohora31 n’ibiruhuko biri imbere, ndabatumira n’umutima wanjye wose; muze mudusure hano mu Bugande.”
Muhoozi yakomeje agira ati “Imipaka irafunguye, amahoro ni yose. Muze mwishime n’abavandimwe, musure inshuti n’imiryango, mwidagadure mu Gihugu cyanyu, muhagurukane n’umunezero n’akanyamuneza. Uganda ni iyanyu, Murisanga iwanyu. Mbifurije ibiruhuko byiza. Imana ibarinde.”
General Muhoozi ukunze kugaragaza ko u Rwanda ari mu rugo hakabiri, yatangaje kenshi ko Perezida Paul Kagame akunze kwita ‘My Uncle’ [Data wacu] ari umwe mu b’ingenzi afatiraho icyitegererezo.
Muri Mata 2023 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko, yayizihirije mu Rwanda, anakirwa n’Umuryango wa Perezida Kagame mu kwizihiza ibi birori.

RADIOTV10