Abaryamana bahuje ibitsina [abatinganyi] muri Uganda, bari basanzwe bajya kwaka serivisi ku Kigo cy’Abanyamerika cyita ku barwayi ba SIDA, bahise bahina akarenge, ntibakijyayo, ngo badatahurwa bikaba byabakoraho.
Byatangajwe n’iki kigo cy’Abanyamerika gisanzwe gikorera muri Uganda, ko abaryamana bafite ibitsina bimwe bajyaga bakigana bacyaka serivisi, bagabanutse bikabije, nyuma ya ririya tegeko ryemejwe na Perezida Museveni.
Iri tegeko ryemejwe na Museveni nyuma yo gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, rigena ibihano ku baryamana bahuje ibitsina, birimo icya burundu, igifungo cy’imyaka 20 cyangwa igihano cy’urupfu bitewe n’uburemere bwacyo.
Iki kigo cy’Abanyamerika, kivuga ko mbere y’iri tegeko, cyakiraga abantu batari munsi ya 50 ku munsi, ariko ubu hari ubwo batabona n’umwe.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10