Sunday, November 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda yakiriye inama zikomeye zirimo iyiga ku bibazo by’ingutu bihanganyikishije Isi

radiotv10by radiotv10
20/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uganda yakiriye inama zikomeye zirimo iyiga ku bibazo by’ingutu bihanganyikishije Isi
Share on FacebookShare on Twitter

I Kampala muri Uganda habereye inama mpuzamahanga zirimo izwi nka Non-Aligned Movement Summit ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bagasuzumira hamwe bimwe mu bibazo by’ingutu birimo ibishingiye ku bukungu n’umutekano byugarije Isi.

Iyi nama ya Non-Aligned Movement Summit yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, ije ikurikira indi yatangiye tariki 17 Mutarama igasozwa kuri uyu wa 18 Mutarama yahurije hamwe Abaminisitiri bo mu Bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu igamije gusuzuma ibibazo byugarije amahoro mu burasirazuba bwo hagati, by’umwihariko hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas wo mu ntara ya Gaza muri Palestine, no gusuzuma uko amakimbirane muri Syria n’umwuka utifashe neza muri Lebanon byavugutirwa umuti.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Eduard Ngirente, yitabiriye izi nama zombi, aho iyi yo kuri uyu wa Gatanu yahagarariye Perezida Paul Kagame uri i Davos mu Ihuriro Mpuzamahanga ryiga ku Bukundu bw’Isi.

Iyi nama ya Non-Aligned Movement Summit, igamije umutekano, isanzwe iba buri myaka itatu.

Iri huriro rifatirwamo ibyemezo bigamije amahoro n’umutekano ku Isi, mu rwego rwo kwimakaza ubufatanye n’imikoranire, rikanatorerwamo Igihugu kigiye kuriyobora muri manda y’imyaka itatu.

Azerbaijan ni cyo Gihugu cyari gifite ubuyobozi bw’iri huriro rya Non-Aligned Movement kuva mu mwaka wa 2019. Biteganyijwe ko Uganda ari yo igiye gusimbura Azerbaijan kuri uyu mwanya, kugeza mu mwaka wa 2027.

Perezida Museveni na bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama

Uganda yahise ihabwa kuyobora iri huriro

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Inkuru nziza ku bibazaga irengero rya bisi 100 zatumijwe na Guverinoma nyuma y’amarira y’abagenzi

Next Post

Israel yateye utwatsi icyo yari yasabwe n’inkoramutima yayo y’imena America

Related Posts

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

by radiotv10
22/11/2025
0

Igihugu cya Ukraine cyavuze ko kidashobora kubahiriza amasezerano yateywe na Leta Zunze Ubumwe za America agamije kurangiza intambara kiriya Gihugu...

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

by radiotv10
22/11/2025
0

Nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za America zitangaje ko zitazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize G20 bikize kurusha ibindi ku Isi,...

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

by radiotv10
20/11/2025
0

Abantu 19 baguye mu gitero gikomeye cyagabwe n’indege z’Abarusiya ku nyubako z’amacumbi y’abaturage mu mujyi wa Ternopil, mu burengerazuba bwa...

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero...

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Israel yateye utwatsi icyo yari yasabwe n’inkoramutima yayo y’imena America

Israel yateye utwatsi icyo yari yasabwe n’inkoramutima yayo y'imena America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.