Uguhangana kudasanzwe muri Shampiyona: Rayon yamaze gutambuka kuri mucyeba wayo APR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Rayon Sports, nyuma yo gutsinda Espoir FC, yahise ica kuri mucyeba wayo w’ibihe byose APR FC, ubu irayirusha inota rimwe, na yo ikarushwa na Kiyovu Sports amanota abiri.

Rayon Sports yari yagaruye bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye, yafunguye amazamu ku munota wa 3’ gusa w’igice cya mbere binyuze ku musore wa Tuyisenge Arsene nyuma y’uko abakinnyi b’inyuma b’ikipe ya Espoir FC bari bakoze amakosa ndetse igice cya mbere cyiza no kurangira gutyo.

Izindi Nkuru

Mu gice cya kabiri abasore b’umutoza Haringingo Francis Christian baje n’ubundi bafite inyota yo kubona ibindi bitego ndetse bakomeze gushyira igitutu ku ikipe ya Espoir FC yaje no guhita ikora ikosa, hakaboneKA PenaritI yahawe Umunya-Nigeria Andrè Willy Onana, wahise ayinjiza.

Ibi byahaye Rayon Sports icyizere cyo gukura amanota atatu inyuma y’Ishyamba, nubwo byari bimeze bityo ariko Espoir FC izwiho kutorohera amakipe ayisanze iwayo, yaje kubona igitego cy’Impozamarira cyatsinzwe na Yusuf Saaka ku munota wa 90’ w’umukino.

Umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports ivanye amanota atatu mu Bufundu y’umunsi wa 27 wa shampiyona, ibi kandi bikaba byahise biyishyira ku mwanya wa Kabiri, inyuma ya Kiyovu Sports.

Kugeza ubu APR FC nyuma kunganya na AS Kigali, yisanze ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu gihe habura imikino itanu kugira ngo shampiyona ishyirweho akadomo.

 

Indi mikino y’umunsi wa 27

  • ESPOIR FC 1-2 RAYON SPORTS
  • Sunrise 3-1 Musanze FC
  • Gorilla FC 1-5 Rutsiro FC
  • 80’ Gasogi 0-1 Marines
  • 85’ Rwamagana FC 1-0 Bugesera FC

 

URUTONDE RW’AGATEGANYO

  1. KIYOVU Sports: 57 Pts
  2. Rayon Sports: 55 Pts
  3. APR FC: 54 Pts

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru