Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko igisirikare cy’iki Gihugu kiri gutegura igikorwa cyo guhangana n’inyeshyamba zizwi nka Houthi ziri gutegura ibitero ku mato anyuza ibicuruzwa mu Nyanja itukura, kuba haduka intambara ya Israel na Hamas.
Byatangajwe n’Umunyamabanga ushinzwe umutekano mu Bwongereza, Grant Shapps, wabitangaje anagaragaza amashuro y’indege itagira umupilote yagabye igitero cya mbere ku bwato bwategurirwagamo imigambi n’uyu mutwe wa Houthi.
Muri ayo mashusho, iyo ndege y’igisirikare cy’u Bwongereza, yashwanyaguje ubwo bwato bwakorerwagamo imyitozo n’abarwanyi b’wo mutwe ugamgije gushimuta ibicuruzwa binyuzwa muri iyi Nyanja.
Aba-houthis batangiye umugambi wo gusahurira mu nduru, ubwo intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas wo mu Ntara ya Gaza yatangiraga.
Kuva icyo gihe ubwoto bw’intambara burimo ubwa Leta Zunze Ubmwe za America n’ubw’u Bwongereza ntibwahwemye kuraswa n’indege zitagira abapilote z’abarwanyi b’Aba-Houthi, aho kugeza ubu u Bwongereza buvuga ko bikomeje byazanagira ingaruka mu majyepfo y’inyanja y’u Bushinwa, n’umwigimbakirwa wa Crimea.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10