Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise yasohowe ahaberaga umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ambasaderi Avraham Neguise yasohowe mu cyumba kigari cya Mandela Hall kiri ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopia kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025.
Uyu Mudipolomate wa Israel yasohowe nyuma yuko Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika bisabye ko atagomba kuba ari muri uyu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni mu gihe Ambasaderi Avraham Neguise atari anitezwe muri uyu muhango nk’uko bitangazwa n’Umunyamakuru wa Al-Jazeera waganiriye na bamwe muri bari bitabiriye iki gikorwa.
Ubwo abahagarariye Ibihugu binyuranye bya Afurika basabaga ko Ambasaderi Avraham Neguise asohorwa muri iki gikorwa, kuko batumvaga uburyo yakitabiriye, ibikorwa byariho biba, byahagaze kugeza igihe asohokeye.
Bivugwa ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangiye iperereza ryo kumenya uwatumiye uyu Mudipolamate wa Israel waje muri uyu muhango nyamara utari waramuhaye ubutumire.
Kwitabira kw’Ambasaderi wa Israel muri uyu muhango wateguywe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bikomeje kwibazwaho, kuko iki Gihugu kidasanzwe ari Umunyamuryango wawo.
Muri 2002 myuma y’ishyirwaho ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, itegeko riteganya ko nta Bihugu byo hanze y’Umugabane wa Afurika byemerewe kuba Ibinyamuryango.
RADIOTV10