Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byagenze ngo Ambasaderi wa Israel asohorwe ahaberaga umuhango wo Kwibuka muri Ethiopia

radiotv10by radiotv10
08/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uko byagenze ngo Ambasaderi wa Israel asohorwe ahaberaga umuhango wo Kwibuka muri Ethiopia
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise yasohowe ahaberaga umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ambasaderi Avraham Neguise yasohowe mu cyumba kigari cya Mandela Hall kiri ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopia kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025.

Uyu Mudipolomate wa Israel yasohowe nyuma yuko Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika bisabye ko atagomba kuba ari muri uyu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni mu gihe Ambasaderi Avraham Neguise atari anitezwe muri uyu muhango nk’uko bitangazwa n’Umunyamakuru wa Al-Jazeera waganiriye na bamwe muri bari bitabiriye iki gikorwa.

Ubwo abahagarariye Ibihugu binyuranye bya Afurika basabaga ko Ambasaderi Avraham Neguise asohorwa muri iki gikorwa, kuko batumvaga uburyo yakitabiriye, ibikorwa byariho biba, byahagaze kugeza igihe asohokeye.

Bivugwa ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangiye iperereza ryo kumenya uwatumiye uyu Mudipolamate wa Israel waje muri uyu muhango nyamara utari waramuhaye ubutumire.

Kwitabira kw’Ambasaderi wa Israel muri uyu muhango wateguywe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bikomeje kwibazwaho, kuko iki Gihugu kidasanzwe ari Umunyamuryango wawo.

Muri 2002 myuma y’ishyirwaho ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, itegeko riteganya ko nta Bihugu byo hanze y’Umugabane wa Afurika byemerewe kuba Ibinyamuryango.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Burundi: Abarimo abapolisi babiri barafunzwe kubera ibyo batangaje ku ntambara ya FARDC na M23

Next Post

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.