Friday, November 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

radiotv10by radiotv10
21/11/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Nyamagabe, bari gukorwaho iperereza ridasanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yuko igenzura ritahuye ko bashobora kuba barihaye amasoko ya Leta binyuranyije n’amategeko.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, hashize ibyumweru bibiri abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’inzego zishinzwe iperereza binjiye mu Karere gukora igenzura ryimbitse kuri bamwe mu Bayobozi bakekwaho kwigwizaho umutungo wa Leta.

Abatanze ayo makuru bavuga ko hari hashize iminsi abagenzuzi babiri bo muri aka Karere babonye amanyanga akorwa n’abo Bayobozi aho bihaga amasoko ya Leta mu buryo budakurikije amategeko, bakayandikaho abandi bantu kugira ngo bitamenyekana ko ari bo bihaye ayo masoko.

Ayo makuru akavuga ko ubwo byari bitangiye guhwihwiswa Meya n’abo bafatanya bakuye mu myanya abo bagenzuzi babohereza mu Mirenge ibiri yo muri ako Karere kugira ngo basibanganye ibimenyetso.

Umwe yagize ati ”Bivugwa ko umwe muri abo bagenzuzi ari we wajyanye amakuru mu nzego nkuru za RIB, no mu nzego z’iperereza zimanuka gukora igenzura ryimbitse.”

Uyu avuga ko iperereza ryinjiye ku munsi wa kane mu biro by’Akarere rikaba ririmo kugenzura impapuro zitangirwaho amasoko ya Leta, rikarihuza n’amakuru inzego zahawe.

 

Abavuzwe amasoko ya Leta yanditsweho ni “abo bita Abashumba”

Isoko ryo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Gasaka ndetse n’icyumba ababyeyi babyariramo (Maternité).

Isoko ryo kubaka umuhanda uca munsi y’isoko rya Nyamagabe, ndetse n’amasoko atangwa mu kugura ibiryo by’abanyeshuri n’andi nk’uko babivuga.

Hari n’uburyo ngo abayobozi bakomeye mu Karere bagiye bafata ibibanza bya Leta bakabiha abantu bashaka b’inshuti zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrande yavuze ko atazi ayo makuru y’iperereza ririmo kuba mu biro bye, ndetse ko atazi n’abarimo gukora iryo perereza.

Ati ”Dusanzwe dufite inzego za RIB n’iz’Iperereza kimwe no mu tundi Turere, rwose ayo makuru y’abihaye amasoko ya Leta ntayo dufite.”

Gusa bamwe mu bahaye amakuru ikinyamakuru Umuseke, bavuga ko kwiha amasoko ya Leta mu buryo butemewe byakozwe mu mayeri akomeye, bakavuga ko ibi bimaze iminsi bikorwa ariko ntibijye ahagaragara.

Mu minsi ishize kandi bamwe mu bayobozi b’amashami n’Abakozi bari basabwe kwandika basezera ku kazi, abandi barakwepa bikavugwa ko gukurwa mu nshingano kwa hato na hato kuri abo bakozi ari byo bikomeza guteza umwuka mubi cyane cyane hagati ya Meya n’abo bakozi.

Ivomo: Umuseke

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 5 =

Previous Post

The Effects of Eating Noodles: What You Should Know

Related Posts

The Effects of Eating Noodles: What You Should Know

The Effects of Eating Noodles: What You Should Know

by radiotv10
21/11/2025
0

Noodles have become one of the most popular quick meals around the world. They are cheap, easy to prepare, and...

Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

by radiotv10
21/11/2025
0

Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani basuye Urwuri rw’Umukuru w’Igihugu, anamugabira Inka z’inyambo,...

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuhanda uhuza Uturere twa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, na Bugesera na Ngoma mu y’Iburasirazuba, uraza kumara amasaha arindwi (kuva saa...

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

by radiotv10
20/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenge wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda....

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

by radiotv10
20/11/2025
0

Rwanda National Police has announced that it has begun following up on the issue of other foreigners who appeared in...

IZIHERUKA

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho
MU RWANDA

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

by radiotv10
21/11/2025
0

The Effects of Eating Noodles: What You Should Know

The Effects of Eating Noodles: What You Should Know

21/11/2025
Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

21/11/2025
Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

21/11/2025
Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

21/11/2025
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

20/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

The Effects of Eating Noodles: What You Should Know

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.