Bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Nyamagabe, bari gukorwaho iperereza ridasanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yuko igenzura ritahuye ko bashobora kuba barihaye amasoko ya Leta binyuranyije n’amategeko.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, hashize ibyumweru bibiri abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’inzego zishinzwe iperereza binjiye mu Karere gukora igenzura ryimbitse kuri bamwe mu Bayobozi bakekwaho kwigwizaho umutungo wa Leta.
Abatanze ayo makuru bavuga ko hari hashize iminsi abagenzuzi babiri bo muri aka Karere babonye amanyanga akorwa n’abo Bayobozi aho bihaga amasoko ya Leta mu buryo budakurikije amategeko, bakayandikaho abandi bantu kugira ngo bitamenyekana ko ari bo bihaye ayo masoko.
Ayo makuru akavuga ko ubwo byari bitangiye guhwihwiswa Meya n’abo bafatanya bakuye mu myanya abo bagenzuzi babohereza mu Mirenge ibiri yo muri ako Karere kugira ngo basibanganye ibimenyetso.
Umwe yagize ati ”Bivugwa ko umwe muri abo bagenzuzi ari we wajyanye amakuru mu nzego nkuru za RIB, no mu nzego z’iperereza zimanuka gukora igenzura ryimbitse.”
Uyu avuga ko iperereza ryinjiye ku munsi wa kane mu biro by’Akarere rikaba ririmo kugenzura impapuro zitangirwaho amasoko ya Leta, rikarihuza n’amakuru inzego zahawe.
Abavuzwe amasoko ya Leta yanditsweho ni “abo bita Abashumba”
Isoko ryo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Gasaka ndetse n’icyumba ababyeyi babyariramo (Maternité).
Isoko ryo kubaka umuhanda uca munsi y’isoko rya Nyamagabe, ndetse n’amasoko atangwa mu kugura ibiryo by’abanyeshuri n’andi nk’uko babivuga.
Hari n’uburyo ngo abayobozi bakomeye mu Karere bagiye bafata ibibanza bya Leta bakabiha abantu bashaka b’inshuti zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrande yavuze ko atazi ayo makuru y’iperereza ririmo kuba mu biro bye, ndetse ko atazi n’abarimo gukora iryo perereza.
Ati ”Dusanzwe dufite inzego za RIB n’iz’Iperereza kimwe no mu tundi Turere, rwose ayo makuru y’abihaye amasoko ya Leta ntayo dufite.”
Gusa bamwe mu bahaye amakuru ikinyamakuru Umuseke, bavuga ko kwiha amasoko ya Leta mu buryo butemewe byakozwe mu mayeri akomeye, bakavuga ko ibi bimaze iminsi bikorwa ariko ntibijye ahagaragara.
Mu minsi ishize kandi bamwe mu bayobozi b’amashami n’Abakozi bari basabwe kwandika basezera ku kazi, abandi barakwepa bikavugwa ko gukurwa mu nshingano kwa hato na hato kuri abo bakozi ari byo bikomeza guteza umwuka mubi cyane cyane hagati ya Meya n’abo bakozi.
Ivomo: Umuseke
RADIOTV10







