Umuturage w’imyaka 30 ari gushakishwa nyuma yo kugerageza gutema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro ubwo yitambikaga ubuyobozi bwari bugiye gufata umuvandimwe we ukekwaho ubujura.
Uri gushakishwa, yitwa Bernard wagerageje kwitambika ubuyobozi ubwo bwajyaga gufata umuvandimwe we Nshimiyumukiza Frédéric batuye mu Muduguru wa Nkamba mu Kagari ka Buhindure mu Murenge wa Kigeyo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 09 Mata 2025 ubwo uwitwa Ndayisaba Fabrice utuye muri aka gace yibwaga ibikoresho birimo mudasobwa na telefone, hagakekwa ko byibwe na Nshimiyumukiza Frédéric.
Ubwo inzego zajyaga gufata uyu ukekwaho ubu bujura, umuvandiwe we witwa Bernard yitambitse inzego, ndetse yirukankana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ashaka kumutemesha umuhoro.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure wavuze ko hahise hatabwa muri yombi abantu babiri bakekwaho kwiba biriya bikoresho, barimo uyu Nshimyumukiza Frédéric w’imyaka 19 akaba umuvandimwe wa Bernard washatse gutema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.
SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko uyu “Bernard
w’imyaka 30, yagerageje kwitambika imbere ubuyobozi bw’Umurenge akangisha Umuyobozi w’Umurenge umupanga kugira adafata abakekwaho icyaha.”
SP Karekezi Twizere Bonaventure yavuze ko uyu Bernard yahise atoroka, ubu akaba ari gushakishwa n’inzego kugira ngo abazwe ibi yakoze byo kwitambika inzego no gusagarira Umuyobozi.
Muri babiri bafashwe, uretse Nshimiyumukiza Frédéric, hatawe muri yombi kandi uwitwa Imaniranzi Jean d’Amour, ukekwaho ubufatanyacyaha muri ubu bujura aho bivugwa ko yacungiraga Frédéric ubwo yibaga ibyo bikoresho, aba bombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Kivumu.
RADIOTV10