Umwarimu wigisha mu Ishuri ribanza ryo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko y’inzego z’ubutabera, nyuma yo gufatirwa aho yigisha abanje gutangwaho amakuru n’umuyobozi w’ishuri avuga ko yatekeye umutwe bamwe mu babyeyi n’abarimu akabarya amafaranga.
Uyu mwarimu wigisha mu Ishuri Ribanza rya Kinyanzovu, akekwaho kuba yarariye ibihumbi 100 Frw ababyeyi babiri abizeza kubafasha kubonera ishuri abana babo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Busasamana.
Amakuru kandi avuga ko uretse ayo mafaranga yariye ababyeyi b’abana, yanariye andi ibihumbi 730 Frw by’abarimu bagenzi be batanu, bamuhaye abizeza kubakira inguzanyo yo kubona amacumbi, izwi nka ‘Gira Iwawe’.
Uyu murezi yatawe muri yombi afatiwe ku ishuri yigishaho riherereye mu Kagari ka Kinyanzovu mu Murenge wa Cyanzarwe, nyuma yuko atanzweho amakuru n’umuyobozi wa ririya shuri yigishaho.
Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, uvuga ko ifatwa rye ryaje nyuma yuko habaye impuruza.
Yagize ati “Yafashwe biturutse ku mpuruza yakozwe n’Umuyobozi w’Ishuri yigishaho, kubera ko na we yari atabajwe n’ababyeyi yatekeye umutwe akabambura utwabo.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uretse ababyeyi batabaje, hari n’abarimu bigisha ku ishuri rimwe n’uyu, na bo bamushinja kubary amafaranga, ndetse bakaba banavuga ko bafite ibimenyetso by’ibyo bamushinja.
Inzego zishinzwe iperereza zatangiye kurikora, kugira ngo nihaboneka ibimenyetso bifatika, uyu mwarimu akorerwe dosiye azagezwe imbere y’inzego.
RADIOTV10