Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana, agaragaza amashusho baramukanya, bishimye n’urukumbuzi rwinshi.
Uyu muhanzi yagaragaje aka kanyamuneza mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ubwo yakirwaga n’umubyeyi we ku Kibuga cy’Indege muri Canada, aho uyu muhanzi yageze agiye mu bikorwa birimo kumenyekanisha album ye yise ‘Uwangabiye’.
Ubwo Lionel Sentore yageraga ku Kibuga cy’Indege muri Canada, yasanganiwe n’abarimo umubyeyi we [Nyina] baramukanyije mu buryo buteye ubwuzu, bagaragarizanya urukumbuzi rwinshi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amashusho ubwo yaramukanyaga n’umubyeyi we, Lionel Sentore yagize ati “Umwana na nyina nyuma y’imyaka 13. Imana ntacyo itazakora, ndagushimira mama!”
Lionel Sentore avuga ko umubyeyi we amaze igihe agiye gutura muri Canada, ndetse na we akaba amaze igihe aba i Burayi, ku buryo ari byo byatumye bari bamaze igihe kingana gutya badaherukana.
Yavuze ko kongera guhura n’uwamwibarutse nyuma y’imyaka 13, ari ibyishimo bitagira ingano, kuko byari mu byifuzo yahoranaga ko bakongera bagahura.
RADIOTV10











