Nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko wemeye kuba uhagaritse imirwano kugira ngo hakorwe ibikorwa by’ubutabazi, haravugwa umwuka utuje mu bice binyuranye.
Ikinyamakuru ACTUALITE.CD kiravuga ko nko muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Epfo hatutumbaga umwuka w’imirwano, ubu na ho hatuje.
Sosiyete sivile yo muri aka gace, yahaye amakuru iki gitangazamakuru, yavuze ko kuri uyu wa mbere “nta mirwano yigeze ibaho”
Gusa abahaye amakuru iki gitangazamakuru, bavuga ko umutwe wa M23 uri kongera imbaraga mu duce twa Murambi na Kabugizi, ndetse ko hagaragaye imodoka z’abasirikare ba M23 berecyezaga muri utu duce.
Uwo muri Sosiyete Sivile yagize ati “Turi kubona kongera imbaraga gukomeye kwa M23 mu misozi ya Kabugizi, i Murambi Ebwirabale. Hagaragaye komvowaye y’imodoka eshanu zo mu bwoko bwa jeep Land Cruiser zuzuye abantu zageze i Luhefu Kisale.”
Abo muri iyi miryango itari iya Leta bakomeza bagira bati “Abarwanyi ba M23 bageze i Luhefu, i Kisale na Mukwija ubundi basaba abapadiri kuva mu kigo cyabo, ndetse ku ya 03 Gashyantare abo bapadiri baragiye.”
Ni mu gihe Umuyobozi w’agateganyo wa Teritwari ya Kalehe ushinzwe ibibazo mu miyoborere, Archimède Karhebwa yatangaje ko kuri uyu wa Mbere habayeho imirwano hagati ya FARDC n’igisirikare ahitwa Nyamasasa.
Nanone kandi amakuru ava mu mujyi wa Goma uherutse gufatwa na M23, aravuga ko uyu mujyi utuje cyane, ndetse urujya n’uruza rw’abantu rukaba rwatangiye kubyuka n’ibikorwa by’ubucuruzi bikaba bisa nk’ibyatangiye gukora.
Haravugwa amakuru kandi ko hari abarwanyi benshi b’umutwe wa M23 bagiye bakurwa mu bindi bice, kugira ngo uyu mutwe wongere imbaraga mu gucungira umutekano uyu Mujyi wa Goma.
Mu itangazo ry’agahenge katangajwe na M23 ryagiye hanze mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere, uyu mutwe wavuze ko wifuza ko ibikorwa by’ubutabazi bikorwa, ariko ko igihe cyose hagize abawanduranyaho cyangwa bagashaka guhungabanya umutekano wo mu bice ugenzura, utazabyihanganira uzahita uhaguruka ukabarwanya.
RADIOTV10