Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko habaye impanuka idasanzwe yasize agahinda mu muryango w’uwari mu mirimo

radiotv10by radiotv10
11/08/2023
in MU RWANDA
0
Uko habaye impanuka idasanzwe yasize agahinda mu muryango w’uwari mu mirimo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, haravugwa impanuka y’ibuye ryagwiriye umugabo wari uri kwahira ubwatsi bw’amatungo, akahasiga ubuzima.

Ni umugabo witwa Evariste Akimanizanye, wari uri kwahira ubwatsi bw’amatungo n’icyarire cyayo, ariko ntabashe gusubira mu rugo kuko yitabye Imana nyuma y’iyi mpanuka.

Iri buye ryagwiriye nyakwigendera w’imyaka 37, ryamanuwe n’igiti kimwe mu byari biri gutemwa mu ishyamba rya kompanyi ya SOWMIR.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko hari abari barimo gutema ibiti muri iri shyamba riherereye mu Mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Rongo, ubundi igiti kimwe kikagwa kigahirika ibuye rimwe ryaruhukiye kuri uyu mugabo.

Ubu buyobozi buvuga ko abarimo batema ibi biti bashobora kuba batari bazi ko nyakwigendera ari muri iri shyamba ari kwahiramo ubwatsi.

Nsengimana Oswald uyobora Umurenge wa Rongi, yavuze ko abarimo batema ibiti muri iri shyamba, bagiye kureba, bagasanga uyu mugabo yanegekaye yakubiswe n’ibuye akagwa ku rindi.

Yavuze ko bashatse guhita bamujyana kwa muganga, ariko ku bw’amahirwe macye, agahita ashiramo umwuka bakiri aha habereye iyi mpanuka.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Shyira, naho umukozi umwe wa kompanyi igenzura iri shyamba ryatemwagamo ibiti, akaba yatawe muri yombi, mu iperereza riri gukorwa, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Kiyumba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + four =

Previous Post

Ethiopia: Hatahuwe ahakorerwaga ubutinganyi hatakekwaga none hari icyahise gikorwa kihutirwa

Next Post

Inzu batujwemo ngo ntibakiziboneramo ibitotsi kubera umutwaro bari baranze kuvuga

Related Posts

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

by radiotv10
29/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakoreye ibirori byo gusezerera abasirikare barimo abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza,...

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

by radiotv10
29/07/2025
0

Inteko y’Umuco yagaragaje gahunda y’ibirori byo kwihiza Umuganura, isaba Abanyarwanda bose kuzawizihiza baganuzanya baharanira kuba Abanyarwanda b’umutima, badahujwe gusa no...

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

by radiotv10
29/07/2025
0

Nyuma yuko abakoresha umurongo wa Sosiyete y’Itumanaho ‘MTN Rwanda’ bahuye n’imbogamizi zirimo guhamagarana, kanisegura ku bakiliya bayo, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere...

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

by radiotv10
29/07/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko uburyo bwo kwandura indwara ya Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura Virusi...

IZIHERUKA

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko
MU RWANDA

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

29/07/2025
Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

29/07/2025
Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

29/07/2025
AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

29/07/2025
Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

29/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inzu batujwemo ngo ntibakiziboneramo ibitotsi kubera umutwaro bari baranze kuvuga

Inzu batujwemo ngo ntibakiziboneramo ibitotsi kubera umutwaro bari baranze kuvuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.