Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro

radiotv10by radiotv10
08/10/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo abari batwaye intsinga baburiye ibisobanuro
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yafashe abantu batatu bari batwaye intsinga zifite uburebure bwa metero 250 baburiye ibisobanuro by’inkomoko yazo, bafatirwa mu Muhanda Musanze-Kigali bazikuye mu Karere ka Nyabihu.

Aba bantu bafashwe nyuma yuko Polisi yakiriye amakuru iyakuye mu baturare ko hari abantu batwaye izo ntsinga mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi yagize ati “Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho imodoka yari yatanzweho amakuru yahagaritswe, basangwa ipakiye intsinga z’amashanyarazi zidafite inkomoko izwi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, yakomeje yibutsa ko gutwara cyangwa gucuruza intsinga zakoreshejwe, bitemwe kuko bifatwa nk’ubujura bunagira ingaruka ku mutekano.

Yavuze kandi ko ubujura bw’intsinga z’amashanyarazi bumaze iminsi butakwa n’abaturage, bugiraho ingaruka zo kubura umuriro w’amashanyarazi, bikanabadindiza mu iterambere.

IP Ignace Ngirabakunzi yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma abantu nk’aba batahurwa, anasaba abandi bose gukomeza kugira uruhare mu kwirindira ibikorwa remezo nk’ibi kuko ari bo biba bifitiye akamaro.

Aba bantu batatu bafashwe, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze, kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza rizagaragaza aho izi ntsinga zibwe n’aho zari zijyanywe.

Polisi y’u Rwanda, ifatanyije na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bakunze kugira inama abantu bijanditse mu bujura bw’ibikorwa remezo nk’ibi by’amashanyarazi ko batazihanganirwa, kuko bugira ingaruka ku bantu benshi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Nyamasheke: Umugore yakuyemo inda ajugunya umwana muri wesi bitinda kumenyekana

Next Post

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

U Rwanda rwabonye miliyari 58Frw arimo azatanga umusanzu mu gukemura ikibazo gihangayikisha benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.