Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yafashe abantu batatu bari batwaye intsinga zifite uburebure bwa metero 250 baburiye ibisobanuro by’inkomoko yazo, bafatirwa mu Muhanda Musanze-Kigali bazikuye mu Karere ka Nyabihu.
Aba bantu bafashwe nyuma yuko Polisi yakiriye amakuru iyakuye mu baturare ko hari abantu batwaye izo ntsinga mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi yagize ati “Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho imodoka yari yatanzweho amakuru yahagaritswe, basangwa ipakiye intsinga z’amashanyarazi zidafite inkomoko izwi.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, yakomeje yibutsa ko gutwara cyangwa gucuruza intsinga zakoreshejwe, bitemwe kuko bifatwa nk’ubujura bunagira ingaruka ku mutekano.
Yavuze kandi ko ubujura bw’intsinga z’amashanyarazi bumaze iminsi butakwa n’abaturage, bugiraho ingaruka zo kubura umuriro w’amashanyarazi, bikanabadindiza mu iterambere.
IP Ignace Ngirabakunzi yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma abantu nk’aba batahurwa, anasaba abandi bose gukomeza kugira uruhare mu kwirindira ibikorwa remezo nk’ibi kuko ari bo biba bifitiye akamaro.
Aba bantu batatu bafashwe, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze, kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza rizagaragaza aho izi ntsinga zibwe n’aho zari zijyanywe.
Polisi y’u Rwanda, ifatanyije na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bakunze kugira inama abantu bijanditse mu bujura bw’ibikorwa remezo nk’ibi by’amashanyarazi ko batazihanganirwa, kuko bugira ingaruka ku bantu benshi.
RADIOTV10