• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hatahuwe Litiro zibarirwa mu bihumbi z’inzoga zitemewe zirimo ifite izina rikanganye

radiotv10by radiotv10
13/07/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko hatahuwe Litiro zibarirwa mu bihumbi z’inzoga zitemewe zirimo ifite izina rikanganye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Turere twa Gisagara na Burera, hafatiwe litiro 7 920 z’inzoga z’inkorano zirimo iyitwa ‘Nyirantare’, zatahuwe nyuma y’uko abaturage batungiye agatoki Polisi y’u Rwanda, ariko bamwe mu bazengega bagaca mu rihumye Polisi, bagatoroka.

Izi nzoga zirimo litiro 920 zizwi nka ‘Nyirantare’ zafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, zirimo izafatiwe mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Ndora n’izindi zafatiwe mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara.

Naho izindi ibihumbi birindwi (7 000) zafatiwe mu Kagari ka Gafumba mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Burera, ku wa kabiri tariki 11 Nyakanga 2023.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko izi nzoga zafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ku bakoraga izi nzoga zitemewe kandi ko ziri mu bihungabanya umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yagize ati “Batanze amakuru ko hari abantu babiri bakorera mu ngo zabo inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge bakaziranguza mu duce dutandukanye kandi ko ziri mu biteza umutekano mucye.”

SP Jean Bosco Mwiseneza yakomeje agira ati “Hateguwe ibikorwa byo kubafata, abapolisi bagezeyo bahasanga ingunguru zirimo litiro z’inzoga z’inkorano zigera ku bihumbi 7, nyuma y’uko ba nyirazo bahise batoroka bakibabona.”

Naho ubwo hafatwaga inzoga mu Karere ka Gisagara, bwo hafashwe abantu babiri mu gihe bagenzi babo na bo bacitse bakiruka, nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.

SP Mwiseneza avuga ko abakora izi nzoga zitemewe, bakunda kubikorera mu ngo zabo, kandi ko ziri mu ntandaro y’ibikorwa by’umutekano mucye bikunze kugaragara muri aka gace kuko abazinyoye barangwa n’urugomo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Umuvugabutumwa wavuzweho cyane ubwo yakoranaga ubukwe n’umuhanzikazi bwa mbere yabivuzeho

Next Post

Man.United yifuza kuzasendereza ibyishimo mu bafana ikomeje gusitarira mu rugendo ruzayibigezaho

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Man.United yifuza kuzasendereza ibyishimo mu bafana ikomeje gusitarira mu rugendo ruzayibigezaho

Man.United yifuza kuzasendereza ibyishimo mu bafana ikomeje gusitarira mu rugendo ruzayibigezaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.