Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rubavu, rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 18 ukekwaho kubyara umwana wari ugejeje igihe cyo kuvuka, akamuta mu musarani, nyuma yuko umuturanyi we agiye mu bwiherero akabona ibimenyetso by’iki gikorwa.
Uyu mukobwa wo mu Murenge wa Kanzenze ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama, yatawe muri yombi nyuma yuko umuturanyi we yagiye mu bwiherero akabona amaraso, yarebamo hasi akabona uruhinja.
Yahise abimenyesha ubuyobozi, bwaje bugasanga koko muri uwo musarani harimo uruhinja rwapfuye, bakarukuramo, hagahita hakekwa uwo mukobwa kuko yari atwite.
Ishimwe Pacifique, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho Myiza y’Abaturage, yatangaje ubwo ubuyobozi bwakuraga uruhinja muri uwo musarani, byagaragaye ko rwari rugejeje igihe cyo kuvuka.
Yagize ati “bahise bakeka umukobwa wo mu rugo wakekwaga ko atwite, abajijwe arabihakana, agejejwe ku Kigo Nderabuzima bemeza ko ari we wamubyaye akamujugunya.”
Uyu muyobozi yaboneho kuburira ababa bafite imigambi mibi nk’iyi yo kwihekura, ko bigira ingaruka zikomeye, kandi bikaba bihanirwa n’amategeko.
Yavuze kandi ko mu gihe umuntu yatewe inda itateguwe, hari itegeko rya Leta rishobora kwisungwa kugira ngo uwahuye n’icyo kibazo afashwe mu buryo burimo no gufashwa gukuramo inda bikozwe n’abaganga babyemerewe.
RADIOTV10
 
			 
							










