Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

radiotv10by radiotv10
19/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare
Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bakozanyijeho n’aba Wazalendo mu gace ko muri Gurupoma ya Waloa Yungu, muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru, mu mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye.

Iyi mirwano yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025, yamaze amasaha abiri, ahumvikanyemo imbunda ziremereye n’izoroheje.

Amakuru avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bari baturutse mu gace ka Kibati muri Gurupoma ya Luberike, bashaka kuvana aba Wazalendo mu gace ka Kaliki bashinze ibirindiro bagamije gukomeza kugaba ibitero kuri M23 no ku baturage.

Ubwo AFC/M23 yageraga muri aka gace, ngo yasanze abarwanyi ba Wazalendo baryamiye amajanja, habaho kurasana gukomeye kwamaze amasaha arenga abiri.

Abarwanyi ba Wazalendo n’abo bafatanya barwanira ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bananiwe kwigiza inyuma aba AFC/M23, ariko na bo ngo bakomeza kuguma mu birindiro byabo, byanatumye AFC/M23 isubira mu gace ka Kibati.

Ni imirwano ibaye nk’iyisubiramo ku nshuro ya kabiri, kuko no ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, na bwo izi mpande zari zarwaniye muri aka gace.

Amakuru aturika muri aka gace, avuga ko nubwo kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, agahenge kari gakomeje kugaragara, ariko haracyari ikikango ko isaha n’isaha imirwano yakubura.

Iyi Mirwano ikomeje kuvugwa muri Walikare muri Kivu ya Ruguru, ni na ko bimeze mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aho uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, rukomeje kugaba ibitero bikomeye mu bice bituwemo n’abaturage benshi, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − ten =

Previous Post

Hasobanuwe iby’urupfu rw’umusore wishwe nyuma yo gukiza abarwaniraga mu kabari n’ibyagezweho mu iperereza

Next Post

Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

Related Posts

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho...

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki Gihugu cyatanze ubuhungiro kuri Fernando Dias, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri...

IZIHERUKA

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
IMYIDAGADURO

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.