Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko imirwano ya FARDC na M23 yifashe: Kajugujugu z’intambara zongeye gusuka ibisasu

radiotv10by radiotv10
09/11/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko imirwano ya FARDC na M23 yifashe: Kajugujugu z’intambara zongeye gusuka ibisasu
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, yakomeje, aho uyu mutwe ushinja abo bahanganye kongera gukoresha indege z’intambara bakarasa mu bice bituwemo n’abaturage birimo Kirolirwe ahari kubera imirwano.

Iyi mirwano imaze ukwezi kurenga yubuye, ikomeje gukaza umurego, ndetse yarahinduye isura, kuko uyu mutwe wa M23 uvuga ko FARDC noneho iri no kurwanirwa n’igisirikare cy’u Burundi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Ugushyingo 2023, umutwe wa M23 watangaje ko imirwano yakomereje mu gace ka Kirolirwe n’ubundi yabereyemo ku munsi w’ejo hashize.

Perezida wa M23, Betrand Bisimwa mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko imirwano yatangiye saa kumi n’ebyiri n’iminota makumyabiri (06:20’).

Yagize ati “Aka kanya hari kuraswa ibisasu biremereye mu gace ka Kirolirwe ndetse no mu bice bihegereye muri Teritwari ya Masisi n’ibisasu bikomeye by’ubufatanye bwa Guverinoma ya Kinshasa.”

Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko umutwe wa M23 ukomeje kuguma mu birindiro byawo ndetse no kurinda abaturage.

Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yongeye kwibutsa ko FARDC yongeye kwifashisha indege z’intambara ndetse n’imbunda ziremereye muri iyi mirwano, kandi iri kurasa ku baturage b’inzirakarengane.

Mu butumwa bwe, Lawrence Kanyuka yagize ati “Tuributsa umuryango w’imbere mu Gihugu n’umuryango mpuzamahanga ko Guverinoma ya Kinshasa iri gukoresha indege zayo n’imbunda ziremereye yica abaturage b’abasivile muri Kirolirwe n’ibice bihegereye.”

Uyu mutwe wa M23 ukomeje kuvugwaho kuba waramaze kugota umujyi wa Goma, wateye utwatsi ibyo kuba ari wo wateye ibura ry’umuriro w’amashanyarazi muri uyu mujyi ryabaye kuri uyu wa Kabiri, uvuga ko byakozwe na FARDC n’imitwe bafatanyije ubwo yarasaga bimwe mu bikorwa remezo bijyana umuriro muri uyu mujyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 14 =

Previous Post

RIB yemeje ifungwa ry’umukinnyi wa filimi uzwi nka Yaka Mwana itangaza n’icyo akurikiranyweho

Next Post

Amb.Gatete wahawe inshingano n’Umuryango w’Abibumbye yarahijwe  n’Umunyamabanga wawo

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amb.Gatete wahawe inshingano n’Umuryango w’Abibumbye yarahijwe  n’Umunyamabanga wawo

Amb.Gatete wahawe inshingano n’Umuryango w’Abibumbye yarahijwe  n’Umunyamabanga wawo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.