Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga

radiotv10by radiotv10
20/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga
Share on FacebookShare on Twitter
  • Iran yavuze igishobora guhagararika intambara
  • Israel na yo yahize gukaza ibitero

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko iki Gihugu kidashobora guhagarika gusuka za misile kuri Israel igihe cyose iki Gihugu yise umwanzi kitarahagarika ibitero byacyo by’indege, mu gihe Minisitiri w’Ingabo wa Israel na we yasabye igisirikare gukaza ibitero kuri Iran.

Masoud Pezeshkian yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025 ku munsi wa munani w’intambara ihanganishije Igihugu abereye Perezida cya Iran na Israel.

Ni mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, n’ubundi impande zombe zakomeje kurasana, aho indege itagira abapilote ya Israel yarashe inyubako ituwemo n’abaturage iherereye mu Gace ka Gisha mu Murwa mukuru wa Iran.

Ku ruhande rwa Iran, na yo yakomeje kohereza ibisasu bya Misile kuri Israel byumwihariko mu bice byo mu majyepfo y’iki Gihugu cya Israel.

Perezida wa Iran, yavuze ko uburyo bwonyine bwarangiza iyi mirwano, ari ukuba Israel yahagarika ibitero byayo yatangije kuri iki Gihugu cye.

Aganira n’Itangazamakuru ryo muri Iran, Masoud Pezeshkian yagize ati “Igihe cyose twahoze twifuza amahoro n’ituze.”

Akomeza agira ati “Nkurikije uko ibintu byifashe ubu, amahoro arambye azashoboka ari uko abanzi b’aba- Zionist bahagaritse ibitero byabo, kandi bagatanga icyizere cyo guhagarika ubushotoranyi bwabo bw’ibikorwa by’iterabwoba.”

Pezeshkian yaburiye Israel ko “Kutabasha kubikora [guhagarika ibitero] bizakomeza gusunikira Iran gusubiza ibyo bitero kuri Israel izahora yicuza.”

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz; mu itangazo yatanze kuri uyu wa Gatanu rigenewe igisirikare, yagisabye gukaza ibitero kuri Iran bigamije gushegesha ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Yagize ati “Tugomba kurasa ku birango byose by’ubutegetsi ndetse n’ibikorwa byose bihonyora abaturage, nka Basij [Igisirikare cya Iran], ndetse n’ibirindiro by’ubutegetsi ndetse na Revolutionary Guard.”

Israel Katz kandi ejo yari yatangaje ku karubanda ko Israel yifuza kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Chorale de Kigali yizeye kuzongera kubona Madamu Jeannette Kagame mu gitaramo cyayo

Next Post

Pasiteri yafunzwe nyuma yo kurarana n’umugore w’abandi wari wamusuye yakoze urugendo rurerure apfiriye iwe

Related Posts

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Tanzania, aho yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Madamu Samia Suluhu Hassan watorewe...

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

by radiotv10
03/11/2025
0

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza abasirikare ba bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, bari gukorera muri Romania imyitozo y’Umuryango...

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

by radiotv10
03/11/2025
0

The Alliance of Forces for Change (AFC/M23), a coalition fighting against the government of the Democratic Republic of Congo (DRC),...

IZIHERUKA

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15
IBYAMAMARE

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

03/11/2025
Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Pasiteri yafunzwe nyuma yo kurarana n’umugore w’abandi wari wamusuye yakoze urugendo rurerure apfiriye iwe

Pasiteri yafunzwe nyuma yo kurarana n'umugore w’abandi wari wamusuye yakoze urugendo rurerure apfiriye iwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.