Umusore uzwi nka Ntama w’Imana kuri Twitter, ukekwaho icyaha cyo gushishikariza abantu gusambanya abana, yagejejwe imbere y’Urukiko anasabirwa igihano, mu gihe we yasabye kurekurwa kugira ngo ajye gukosora amakosa yakoze, agakoresha imbuga nkoranyambaga atanga ubutumwa bwubaka.
Uyu musore usanganywe amazina ya Tuyisenge Evariste akaba akoresha izina rya NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi gushize, nyuma yuko atambukije ubutumwa kuri uru rubuga nkoranyambaga, bwo gushishikariza abantu gusambanya abana.
Icyo gihe ubwo yatabwaga muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwashyize hanze itangazo, rwavugaga ko uretse iki cyaha cyo gushishikariza abantu gukora icyaha akoresheje ikoranabuhanga, iperereza ry’ibanze ryari ryanagaragaje ko akoresha ibiyobyabwenge.
Kuri uyu wa Kane tariki 06 Mata 2023, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku cyaha akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwazanye uyu musore imbere y’Urukiko bumurega icyaha gikoresheje ikoranabuhanga, bwasabye Umucamanza kumuhamya icyaha, akamukatira gufungwa imyaka itatu.
Uregwa waburanye yunganiwe n’Umunyamategeko Me Muramira Innocent, yemeye icyaha, ndetse anagisabira imbabazi.
Uyu musore wari wanasabye imbabazi ku butumwa yari yatambukije bwo gushishikariza abantu gusambanya abana, mu butumwa yari yanyujije kuri Twitter bwaje bukurikira ubwo, yari yasabye imbabazi.
Kuri uyu wa Kane, Tuyisenge Evariste yongeye kuzisabira mu Rukiko, ndetse abwira Umucamanza ko narekurwa, azakosora ibyo yakoze agakoresha imbuga nkoranyambaga noneho mu gutambutsa ubutumwa bwubaka ashishikariza abantu kwirinda ibyaha.
Urukiko rwaburanishije uru rubanza rwahise rurupfundikira, rwanzura ko ruzasoma icyemezo cyarwo mu cyumweru gitaha tariki 14 Mata 2023.
RADIOTV10