Umuturage w’umuhinzi wo muri Ukraine, yibye ikimodoka cy’intambara [ibizwi nk’ibifaru] cy’abasirikare b’Abarusiya, agishyira ab’Igihugu cye cya Ukraine.
Abanya-Ukraine bakomeje kugaragaza urukundo ruhebuje bakunda Igihugu cyabo, aho bakomeje guhangana mu ntambara bashojweho n’u Burusiya kuva mu cyumweru gishize.
Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Umuturage w’Umuhinzi wo muri Ukraine, yibye abasirikare b’u Burusiya ari kugikurura yifashishije ikindi kimodoka asanzwe yifashisha mu buhinzi.
Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter na Olexander Scherba wabaye Ambasaderi wa Ukraine muri Autriche kuva mu 2014 kugeza mu 2021
Aya mashusho y’amasegonda 07’, Ambasaderi Olexander Scherba yashyizeho amagambo agira ati “Niba ari impamo, cyaba ari igifaru cya mbere kibwe n’Umuhinzi. Abanya-Ukraine ni abantu bo kwitondera.”
If true, it’s probably the first tank ever stolen by a farmer… ))
Ukrainians are tough cookies indeed. #StandWithUkraine #russiagohome pic.twitter.com/TY0sigffaM— olexander scherba🇺🇦 (@olex_scherba) February 27, 2022
Ni amashusho yatumye benshi mu bayatanzeho ibitekerezo bagaragaza ko ibi bidasanzwe, aho bavuze ko bitumvikana ukuntu umuhinzi yiba igifaru nk’iki.
Ubwo iyi ntambara yari iriho itutumba, Igisirikare cya Ukraine kigishije Abaturage kurashisha imbunda kugira ngo bazirwaneho ubwo urugamba ruzaba rwambikanye.
Ubwo aba baturage bigishwaga kurasa, hanagaragayemo umukecuru w’imyaka iri hejuru ya 70 washimishije abantu benshi uburyo yagaragaje ubushake bwo kuzarwanira Igihugu cye, avuga ko yiteguye guhangana n’umwanzi arinda umuryango we n’Igihugu cye.
RADIOTV10