Bamwe mu bakozi b’Ikipe ya Rayon Sports bari bitabiriye Inteko Rusange y’iyi kipe, bakaza gusohorwa ubwo yari irimbanyije, biravugwa ko byakozwe kugira ngo haganirwe ku mwuka mubi uvugwa hagati ya bamwe mu bari mu buyobozi bwayo.
Iyi Nteko Rusange isanzwe yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yari imaze igihe itegerejwe, aho benshi bibazaga ikigomba kuyigirwamo n’imyanzuro ishobora kuyivamo, dore ko yateranye hamaze igihe havugwa umwuka utari mwiza muri bamwe mu bafite ijambo muri Rayon.
Ubwo iyi nama yari irimbanyije muri imwe muri Hoteli zo mu Mujyi wa Kigali, amakuru avuga ko bamwe mu bakozi b’iyi kipe ya Rayon Sports, basohowe mu cyumba yaberagamo.
Abasohowe mu cyumba cyaberagamo iyi Nteko Rusange, barimo Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, n’Umuhuzabikorwa w’abafana b’iyi kipe, Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic.
Gusohorwa kwabo ntibyari bigamije kugira ikindi bahishwa, ahubwo kwari ukugira ngo haganirwe ku mwuka mubi uvugwa hagati ya Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée n’umwungirije Visi Pereza wa mbere, Muhirwa Prosper.
Ngo muri uwo mwanya wasohowemo bamwe mu bakozi ba Rayon, Komite ishinzwe gukemura amakimbirane muri iyi kipe, yashashe inzobe n’aba bavugwagaho kudahuza, ku kutavuga rumwe biri hagati yabo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko ikibazo kitarangiye muri uwo mwanya, ari na bwo Komite ishinzwe gukemura amakimbirane, yafataga umwanzuro wo kuzabatumiza, ubundi buri wese akagaragaza icyo atishimira kuri mugenzi we.
Iyi Komite ishinzwe gukemura amakimbirane nimara kumva aba bombi, hazabaho umwanya wo gufata umwanzuro, kandi utangarizwe abanyamuryango b’iyi kipe ya Rayon Sports.
RADIOTV10