Tuesday, September 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ukuri ku cyatumye bamwe mu bari bitabiriye Inteko ya Rayon basohorwa itararangira

radiotv10by radiotv10
09/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ukuri ku cyatumye bamwe mu bari bitabiriye Inteko ya Rayon basohorwa itararangira
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakozi b’Ikipe ya Rayon Sports bari bitabiriye Inteko Rusange y’iyi kipe, bakaza gusohorwa ubwo yari irimbanyije, biravugwa ko byakozwe kugira ngo haganirwe ku mwuka mubi uvugwa hagati ya bamwe mu bari mu buyobozi bwayo.

Iyi Nteko Rusange isanzwe yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yari imaze igihe itegerejwe, aho benshi bibazaga ikigomba kuyigirwamo n’imyanzuro ishobora kuyivamo, dore ko yateranye hamaze igihe havugwa umwuka utari mwiza muri bamwe mu bafite ijambo muri Rayon.

Ubwo iyi nama yari irimbanyije muri imwe muri Hoteli zo mu Mujyi wa Kigali, amakuru avuga ko bamwe mu bakozi b’iyi kipe ya Rayon Sports, basohowe mu cyumba yaberagamo.

Abasohowe mu cyumba cyaberagamo iyi Nteko Rusange, barimo Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, n’Umuhuzabikorwa w’abafana b’iyi kipe, Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic.

Gusohorwa kwabo ntibyari bigamije kugira ikindi bahishwa, ahubwo kwari ukugira ngo haganirwe ku mwuka mubi uvugwa hagati ya Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée n’umwungirije Visi Pereza wa mbere, Muhirwa Prosper.

Ngo muri uwo mwanya wasohowemo bamwe mu bakozi ba Rayon, Komite ishinzwe gukemura amakimbirane muri iyi kipe, yashashe inzobe n’aba bavugwagaho kudahuza, ku kutavuga rumwe biri hagati yabo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko ikibazo kitarangiye muri uwo mwanya, ari na bwo Komite ishinzwe gukemura amakimbirane, yafataga umwanzuro wo kuzabatumiza, ubundi buri wese akagaragaza icyo atishimira kuri mugenzi we.

Iyi Komite ishinzwe gukemura amakimbirane nimara kumva aba bombi, hazabaho umwanya wo gufata umwanzuro, kandi utangarizwe abanyamuryango b’iyi kipe ya Rayon Sports.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Impamvu rutahizamu ngenderwaho w’Amavubi atagaragara mu mukino n’andi makuru avugwa mbere yawo

Next Post

Urugamba muri Congo rwahinduye isura, u Burundi bwongera kugarakwaho

Related Posts

Ibyishimo biturutse muri Afurika y’Epfo bisesekaye mu Rwanda: Amavubi abonye intsinzi yari ikumbuwe

Ibyishimo biturutse muri Afurika y’Epfo bisesekaye mu Rwanda: Amavubi abonye intsinzi yari ikumbuwe

by radiotv10
09/09/2025
0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yabonye intsinzi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, itsinze iya Zimbabwe mu...

Impamvu rutahizamu ngenderwaho w’Amavubi atagaragara mu mukino n’andi makuru avugwa mbere yawo

Impamvu rutahizamu ngenderwaho w’Amavubi atagaragara mu mukino n’andi makuru avugwa mbere yawo

by radiotv10
09/09/2025
0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite umukino uyihuza n’iya Zimbabwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ntikinisha rutahizamu Nshuti...

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

by radiotv10
05/09/2025
0

Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yizeje abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu kwishyurwa ibirarane by’amafaranga arimo ay’agahimbazamusyi...

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

by radiotv10
04/09/2025
0

Amahoro Stadium has been ranked seventh on the list of the top ten best stadiums in Africa, a ranking led...

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwimuye ibiro bwakoreragamo mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko kuri ‘Zinia’ bwimukira iruhande rwa BK...

IZIHERUKA

Ibyishimo biturutse muri Afurika y’Epfo bisesekaye mu Rwanda: Amavubi abonye intsinzi yari ikumbuwe
FOOTBALL

Ibyishimo biturutse muri Afurika y’Epfo bisesekaye mu Rwanda: Amavubi abonye intsinzi yari ikumbuwe

by radiotv10
09/09/2025
0

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

09/09/2025
Impanuka yabereye ahubakwa urugomera i Nyamasheke yahitanye ubuzima bwa bamwe bahakoraga

Impanuka yabereye ahubakwa urugomera i Nyamasheke yahitanye ubuzima bwa bamwe bahakoraga

09/09/2025
FARDC yategetswe kwitandukanya vuba na bwangu n’umutwe umaze igihe uyifasha

FARDC yategetswe kwitandukanya vuba na bwangu n’umutwe umaze igihe uyifasha

09/09/2025
Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

09/09/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yashyize hanze urutonde rw’ibyaha ishinja ubutegetsi bwa Tshisekedi

09/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urugamba muri Congo rwahinduye isura, u Burundi bwongera kugarakwaho

Urugamba muri Congo rwahinduye isura, u Burundi bwongera kugarakwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyishimo biturutse muri Afurika y’Epfo bisesekaye mu Rwanda: Amavubi abonye intsinzi yari ikumbuwe

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

Impanuka yabereye ahubakwa urugomera i Nyamasheke yahitanye ubuzima bwa bamwe bahakoraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.