Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amakuru avuga ko muri Zimbabwe amano yabaye imari ishyushye kuko ino rimwe riri kugura abarirwa mu bihumbi 20$ [Miliyoni 20 Frw], gusa amakuru mpamo aremeza ko izi nkuru ari iz’urwenya.
Muri iki cyumweru ni bwo hatangiye gusakara amakuru ko muri Zimbabwe bari kugurisha amano yabo, bagahabwa akayabo kugira ngo bace ukubiri n’ubutindi.
Urubuga Gambakwe rwo muri Zimbabwe rwatangije aya makuru y’urwenya, rwavugaga ko iyi mari y’amano iri kugurirwa mu iguriro rizwi nka Ximex Mall riherereye i Harare mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu.
Uru rubuga rwavugaga ko aya mano ari kugurwa n’abavuzi gakondo bo muri Afurika y’Epfo, rwavuze koi no ry’igikumwe rigura ibihumbi 25$ mu gihe iryo hagati ari ibihumbi 10$.
Aya makuru yagiye afatwa nk’ukuri, yanageze mu Rwanda, avugwaho biratinda aho bamwe bateraga urwenya ko n’iyo babaha amafaranga macye ari munsi y’aya yavugwaga, bakwemera n’amano yabo yose bakayaca.
Abasesenguzi bemeza ko inkuru nk’izi muri Zimbabwe zimenyerewe kuko zijya zandikwa kugira ngo abantu bazihugireho birengagize ibihe bigoye baba barimo by’amikoro macye aba yugarije rubanda.
Iyi nkuru itigeze igaragara mu binyamakuru bikomeye muri Zimbabwe, yari igamije gutera abantu urwenya ngo baruhuke mu mutwe ariko ko abayanditse na bo batari bazi ko isamirwa hejuru ku rwego byagezeho.
Nyuma y’iyi nkuru yasohotse bwa mbere tariki 28 Gicurasi 2022, abantu benshi batangiye kwerecyeza kuri ririya guriro rya Ximex Mall bajya kubaza ibyabyo ngo babone akayabo.
Muri Nigeria na ho iyi nkuru bayuririyeho baca igikuba muri rubanda, aho umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter yashyizeho amafoto agaragaza ibirenge byakuweho amano yose nyuma y’uko benebyo bayagurishije.
Abahanga mu gusesengura amashusho n’amafoto, bakoreye isesengura amashusho avuga ko ari ay’abantu babiri bagurishije amano yabo, bemeza ko aya mashusho ari amacurano.
RADIOTV10