Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ukuri ni ukuhe?-Harumvikana kubusanya imvugo ku bivugwa muri Rayon

radiotv10by radiotv10
14/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ukuri ni ukuhe?-Harumvikana kubusanya imvugo ku bivugwa muri Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Ihagarikwa ry’Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Robertinho, riratangwaho ibisobanuro bibusanye, aho itangazo ry’ubuyobozi bw’iyi kipe, rivuga ko ryatewe n’uburwayi, mu gihe Perezida wayo yavuze ko ari umusaruso mubi.

Amakuru y’ihagarikwa ry’umutoza Robertinho, yatangiye bivugwa ko yahagarikiwe rimwe na Mazimpaka André usanzwe ari Umutoza w’Abanyezamu, bombi bahagaritswe kubera umusaruro udashimishije.

Gusa mu itangazo ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwavuze ko “Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ yahagaritswe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi.”

Ni mu gihe mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko umutoza Robertinho yahagaritswe kubera umusaruro mucye.

Yagize ati “Robertinho ntabwo twamuhagaritse, twamususupanze [guhagarikwa by’agateganyo] igihe cy’amezi abiri, kubera umusaruro mucye mbere na mbere, no kubera izindi mpamvu zitandukanye umuntu atakwinjiramo cyane ariko iyo ni yo mpamvu nyamukuru.”

Thadée Twagirayezu yavuze kandi ko indi mpamvu, ari ukuba abakinnyi ba Rayon Sports baherutse gukora igisa no kwigumura basaba umushahara wabo, ariko umutoza ntabashe gucubya ibyo bibazo.

Ati “Kandi tubafitiye ukwezi kumwe. Nubwo wenda guhari ariko ntabwo byakabaye ukurikije umuco w’umupira w’amaguru cyangwa uko bimeze. Ibyo byose rero no kutabasha kumanajinga [kugenzura imyitwarire] abakinnyi ngo abashyire hamwe na byo ni ibindi bibazo.”

Naho ku ihagarikwa ry’Umutoza w’Abanyezamu Mazimpaka André, Perezida wa Rayon yavuze ko na we yahagaritswe by’agateganyo igihe kitazwi na we kubera ibibazo by’umusaruro mucye.

Ati “Hari ibyo tukiri guperereza ku byerekeranye n’umusaruro mucye tumaze iminsi tubona n’abazamu, [umunyamakuru: Cyane cyane kuri uriya mukino na Marines] yego n’indi mikino yawubanjirije, na we hari ibyo twagiye tubonamo biri aho…”

Yavuze kandi ko kuri uyu mutoza w’abanyezamu, hiyongeraho ikindi kibazo cyo kuba yaragiye gufata agahimbazamusyi k’abakinnyi kari katanzwe n’umufana, ariko aho kukabashyikiriza akagakubita ku mufuka we.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa Mbere, bwavugaga ko uyu mutoza w’abanyezamu we yazize imyitwarire mibi.

Perezida wa Rayon, Thadée Twagirayezu ahumuriza abakunzi b’iyi kipe ko “nta gikuba cyacitse ni ibisanzwe, umutoza arahari wari wungirije Robertinho kandi ndashaka ko n’abafana batabona ko ari ikibazo gikomeye ko ahubwo babibone nk’igisubizo, tujye i Butare tuzakina na Mukura, dukore akazi kacu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 19 =

Previous Post

Uko umuhanzi Jose Chameleone amerewe nyuma y’indwara yari yatumye benshi bamuhangayikira

Next Post

Min.Nduhungirehe yagoroye imvugo yakoreshejwe n’igitangazamakuru Mpuzamahanga inyuranye n’izikoreshwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Related Posts

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Min.Nduhungirehe yagoroye imvugo yakoreshejwe n’igitangazamakuru Mpuzamahanga inyuranye n’izikoreshwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.