Ihagarikwa ry’Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Robertinho, riratangwaho ibisobanuro bibusanye, aho itangazo ry’ubuyobozi bw’iyi kipe, rivuga ko ryatewe n’uburwayi, mu gihe Perezida wayo yavuze ko ari umusaruso mubi.
Amakuru y’ihagarikwa ry’umutoza Robertinho, yatangiye bivugwa ko yahagarikiwe rimwe na Mazimpaka André usanzwe ari Umutoza w’Abanyezamu, bombi bahagaritswe kubera umusaruro udashimishije.
Gusa mu itangazo ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwavuze ko “Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ yahagaritswe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi.”
Ni mu gihe mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko umutoza Robertinho yahagaritswe kubera umusaruro mucye.
Yagize ati “Robertinho ntabwo twamuhagaritse, twamususupanze [guhagarikwa by’agateganyo] igihe cy’amezi abiri, kubera umusaruro mucye mbere na mbere, no kubera izindi mpamvu zitandukanye umuntu atakwinjiramo cyane ariko iyo ni yo mpamvu nyamukuru.”
Thadée Twagirayezu yavuze kandi ko indi mpamvu, ari ukuba abakinnyi ba Rayon Sports baherutse gukora igisa no kwigumura basaba umushahara wabo, ariko umutoza ntabashe gucubya ibyo bibazo.
Ati “Kandi tubafitiye ukwezi kumwe. Nubwo wenda guhari ariko ntabwo byakabaye ukurikije umuco w’umupira w’amaguru cyangwa uko bimeze. Ibyo byose rero no kutabasha kumanajinga [kugenzura imyitwarire] abakinnyi ngo abashyire hamwe na byo ni ibindi bibazo.”
Naho ku ihagarikwa ry’Umutoza w’Abanyezamu Mazimpaka André, Perezida wa Rayon yavuze ko na we yahagaritswe by’agateganyo igihe kitazwi na we kubera ibibazo by’umusaruro mucye.
Ati “Hari ibyo tukiri guperereza ku byerekeranye n’umusaruro mucye tumaze iminsi tubona n’abazamu, [umunyamakuru: Cyane cyane kuri uriya mukino na Marines] yego n’indi mikino yawubanjirije, na we hari ibyo twagiye tubonamo biri aho…”
Yavuze kandi ko kuri uyu mutoza w’abanyezamu, hiyongeraho ikindi kibazo cyo kuba yaragiye gufata agahimbazamusyi k’abakinnyi kari katanzwe n’umufana, ariko aho kukabashyikiriza akagakubita ku mufuka we.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa Mbere, bwavugaga ko uyu mutoza w’abanyezamu we yazize imyitwarire mibi.
Perezida wa Rayon, Thadée Twagirayezu ahumuriza abakunzi b’iyi kipe ko “nta gikuba cyacitse ni ibisanzwe, umutoza arahari wari wungirije Robertinho kandi ndashaka ko n’abafana batabona ko ari ikibazo gikomeye ko ahubwo babibone nk’igisubizo, tujye i Butare tuzakina na Mukura, dukore akazi kacu.”
RADIOTV10