Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukurikiranyweho kwica mushiki we akamuhamba mu ibanga yavuze icyashenguye benshi

radiotv10by radiotv10
05/01/2023
in MU RWANDA
0
Ukurikiranyweho kwica mushiki we akamuhamba mu ibanga yavuze icyashenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Kagari ka Kinigi mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, ukurikiranyweho kwica mushiki we babanaga mu nzu imwe yarangiza akamushyingura, yemereye ubuyobozi ko ari we wabikoze kuko yamuzitiraga akamubuza kugurisha isambu basigiwe n’ababyeyi.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Karambi muri aka Kagari ka Kinigi, bari bagiye muri uru rugo rw’umuturanyi wabo w’umugore w’imyaka 47 wabanaga na musaza we w’imyaka 45 ari na we ukekwaho kumwivugana.

Uyu murambo wa nyakwigendera wabonetse kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, mu gihe bikekwa ko yishwe ku munsi wabanje ku wa Kabiri tariki 03 Mutarama.

Nyuma yuko hamenyekanye amakuru y’ubu bwicanyi, inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano zihutiye kuhagera, bataburura umurambo wa nyakwigendera, uhita ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

Aba baturage bavuga ko aya mahano ari ubwa mbere abaye muri aka gace, bakavuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica umuvandimwe we naramuka ahamijwe iki cyaha yazahanishwa igifungo kiruta ibindi mu Rwanda kubera ubugome bw’indengakamere yabikoranye.

Aba baturage bagaragaza ubwoba batewe n’ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’umuturanyi wabo abukorera mushiki we, bavuze ko batakekaga ko ibintu nk’ibi byaba muri aka gace.

Umwe ati “Njye n’umugongo wacitse, twatitiye ahubwo bamuretse muri uyu Mudugudu twese yatumara, ahubwo mutugiriye neza, mwamujyana mukamurangiriza. Umuntu wishe mushiki we bavutse mu nda imwe, twebwe yatureka?”

Amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yarishe umuvandimwe we bapfuye amakimbirane bari basanganywe kuko yahoraga ashaka kugurisha isambu yabo ariko mushiki we akamwitambika.

Undi muturage yagize ati “Kubera ko yashakaga kuhagurisha akabyanga, yabonye ko wenda, yabonye ko wenda yamubera inzitizi ahitamo kumwica kugira ngo abone uko ahagurisha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinigi, Uwingabire Fridance yasabye abatuye muri aka gace kudahungabanywa n’ubu bugizi bwa nabo bwakorewe umuturanyi wabo, abizeza ko inzego zibishinzwe izigiye gukora iperereza.

Uyu muyobozi avuga ko avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica mushiki we yiyemereye ko ari we wabikoze koko ariko ngo hari abandi bafatanyije ndetse na bo akaba yabatangaje.

Uyu muyobozi yagize ati “Yabyemeye, yemera ko yamwishe amuziza amasambu yashakaga kugurisha ariko mushiki we akamubera imbogamizi akamwangira.”

Uyu mugabo wemera ko yishe mushiki we afatanyije n’abandi bantu batatu, bose bahise batabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri station ya Nyamyumba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + fourteen =

Previous Post

Ingabo za EAC zatangiye kugera mu kandi gace kagiye kurekurwa na M23

Next Post

Umubyinnyikazi w’ikirangirire yahuriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu mukino wa Arsenal bafata ifoto

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umubyinnyikazi w’ikirangirire yahuriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu mukino wa Arsenal bafata ifoto

Umubyinnyikazi w’ikirangirire yahuriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu mukino wa Arsenal bafata ifoto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.