Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Rutsiro rwataye muri yombi umusore w’imyaka 18 ukekwaho kuba yarasambanyije umwana w’umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe muri 2022 agahita atoroka, aho yari yagarutse azi ko byibagiranye.
Uyu musore yatawe muri yombi ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 09 Werurwe 2023 ubwo yagarukaga mu gace k’iwabo mu Mudugudu wa Rushikiri mu Kagari ka Mageragere mu Murenge wa Mushubati.
Uyu musore ubu ufungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Gihango, icyaha akekwaho cyakozwe umwaka ushize tariki 28 Gicurasi 2022.
Amakuru avuga ko ubwo yamaraga gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, yahise atoroka, akaba yari yagarutse yumva ko byarangiye, mu gihe icyaha cyo gusambanya abana cyamaze kuba mu byaha bidasaza.
Ntihinyuka Janvier uyobora Umurenge wa Mushubati yemeje aya makuru y’ifatwa ry’uyu musore ukekwaho gukora iki cyaha agahita atoroka.
Yavuze ko umuryango w’umwana wasambanyijwe wahise wiyambaza inzego ubwo uyu mwana wabo yari akimara gusambanywa.
Yagize ati “Kuko uwafashwe yari afite ikibazo cyo mu mutwe yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda yitabwaho banahita batanga ikirego kuri RIB.”
Uyu muyobozi avuga ko uyu musore ukekwaho gusambanya uriya mwana, yagarutse akeka ko icyaha yakoze kibagiranye ariko ko inzego zahise zibimenya zigahita zimuta muri yombi, ubu zikaba ziri gukora iperereza kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RADIOTV10