Umubare w’Abanyarwanda bose wamenyekanye: Abagore ni bo benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hatangajwe imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe umwaka ushize, igaragaza ko Abanyarwanda biyongereyeho miliyoni 2,7 mu myaka icumi ishize, aho igitsinagore ari bo benshi kurusha igitsinagabo.

Iyi mibare yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, ubwo hatangizwaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18 isanzwe ihuriza hamwe Abanyarwanda mu bice binyuranye by’Igihugu bakungurana ibitekerezo ku mibereho yabo.

Izindi Nkuru

Iyi mibare y’Ibarura rusange ryakozwe umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bose hamwe ari 13 246 394 bavuye kuri miliyoni 10,5 bariho muri 2012.

Ni ukuvuga ko Abanyarwanda biyongereyeho miliyoni 2,7 mu myaka 10 ishize na bwo icyo gihe bari biyongereyeho miliyoni 2 kuko bari miliyoni 10,5; mu gihe muri 2002 bari miliyoni 8,1.

Aba Banyarwanda miliyoni 13,2; abenshi ni abagore kuko ari 51.5%, mu gihe Abagabo ari 48.5%.

Iyi mibare kandi igaragaza ko Intara ituwe n’abantu benshi, ari iy’Iburasirazuba ituwe na 3 563 145 bangana na 26,9%, hagakurikiraho Iy’Amajyepfo ituwe na 3 002 699 bangana na 22,7%, Intara y’Iburengerazuba ikaza ku mwanya wa gatatu, ituwe na 2 896 484 bangana na 21,9%.

Intara y’Amajyaruguru yo ituwe na 2 038 511 bangana na 15,4%; mu gihe Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa nyuma utuwe na 1 745 555 bangana na 13,2%.

Naho ku bijyanye n’imiturere, Abanyarwanda 72,1% batuye mu bice by’icyaro, mu gihe abatuye mu bice by’imijyi ari 27,9%.

Ku bijyanye n’ibyiciro by’Abanyarwanda, urubyiruko ni rwo rwinshi kuko ari 65.3 bafite munsi y’imyaka 30, naho abafite imyaka iri hagati ya 16 na 64 bakaba ari 56,0%.

Icyizere cyo kuramba kw’Abanyarwanda cyongeye kuzamuka kigera ku myaka 69,6 ivuye kuri 64,5 yariho mu mwaka wa 2012, na yo yari ivuye kuri 51,2 yariho muri 2002, mu gihe mu 1991 yari imyaka 53,7.

Igipimo cyo kubyara cyongeye kugabanuka, aho kigeze ku bana 3,6 ku mugore umwe, bavuye ku bana 4,0 bariho muri 2012, mu gihe muri 2002 bari abana 5,9 ku mugore umwe, naho mu 1991 bwo bakaba bari abana 6,9; mu gihe mu 1978 bari abana 8,6 ku mubyeyi umwe.

Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kubyara kuko umugore umwe ageze ku bana 4,0; naho iy’Amajyepfo ho bakaba ari abana 3,8 ndetse n’iy’iburengerazuba bakaba bageze ku bana 3,8, iy’Amajyaguru bakaba ari abana 3,3 mu gihe Umujyi wa Kigali ho bageze ku bana 3,0 ku mugore umwe.

RADIOTV10

Comments 3

  1. Boniface says:

    Twishimiye iyo mibare.barakoze cyane

  2. Wow this improvement is so wonderful, we have to put more effort than this, As Rwandan’s we have to help our country to fulfill our wishes, when we work as a term we achieves more!!!!!!!!!!!!!!.

  3. Ndayikeza Emery says:

    Ni vyiza ko abanyarwanda biyongereye. Itunga ryambere n’abantu. Ibisigaye kuba ari kumenya ingene ubapanga kugira ubavyaze umusaruro.

Leave a Reply to Ndayikeza Emery Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru