Umubyinnyi Titi Brown uri mu bagezweho mu Rwanda, yakoze impanuka ikomeye ya moto yari imutwaye igongwa na Howo, ariko Imana ikinga akaboko, mu gihe uwo bari kumwe yahasize ubuzima.
Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown akaba ari umubyinnyi ubikora kinyamwuga, yarokotse impanuka ikomeye ya moto kuri uyu wa Mbere taliki 06 Ukwakira 2025 we n’umumotari wari umutwaye.
Amakuru avuga ko umumotari wari utwaye uyu mubyinnyi, bagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Howo, uwari umuhetse kuri moto we yahise ahasiga ubuzima ntiyabashije kurokoka ariko Titi Brown yayirokotse,
Abinyujije kuri Status ye ya WhatsApp, Titi Brown yanditse ati “Thank you Lord nari mfuye (Urakoze nyagasani nari mpfuye).”
Yakomeje agira ati “Mwa bantu mwe kurokoka impanuka ya Howo Motari wari ugutwaye agapfa ukavamo nta n’igisebe, ni ubuntu bw’Imana.”
Titi Brown uri mu babyinnyi baza ku isonga unifashishwa mu bitaramo, asanzwe anakoreshwa mu mashusho y’indirimbo zinyuranye z’abahanzi banyuranye, aho yagaragaye mu ndirimbo z’abahanzi nka The Ben , Chris Easy, na Nel Ngabo.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10