Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanyomoje amakuru yatanzwe n’uwasabye Perezida wa Repubulika kurenganura abantu 150 avuga ko bakorewe akarengane, rukavuga ko uwayatangaje ashobora kuba ari umwe mu batorotse ubutabera ku byaha by’ubujura bw’arenga miliyoni 10,2 USD (arenga miliyari 14Frw) yibwe banki ya I&M Bank Rwanda.
Ni nyuma yuko uwiyita Imanirakomeye cyangwa Wabimenya ute? Ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yanditse ubutumwa burebure kuri uru rubuga, avuga ko asaba Perezida wa Repubulika kurenganura abantu barenga 150.
Muri ubu butumwa, uyu avuga ko abo bantu barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bakorewe akarengane ngo “kakozwe na bamwe mu bantu bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi n’iz’umutekano by’Igihugu cyacu. Abo bayobozi bishingikirije ububasha bahawe n’igitinyiro bakura ku nshingano z’ubuyobozi bafite, bahonyoye uburenganzira bwa rubanda nyamwinshi bagamije inyungu zabo bwite no kwigwizaho imitungo ya rubanda.”
Muri ubu butumwa, uyu muntu akomeza avuga imiterere y’iki kibazo, akavuga ko Banki ya I&M Bank Rwanda yatangije serivisi y’ikarita ya mastercard Prepaid Multicurrency, aho abantu bayikoresheje kuvunjisha Amafaranga y’amanyarwanda mu madevize atandukanye kuko igicirio cy’ivunjisha cyari hasi hakoreshejwe iyi karita.
Ati “Abakoresheje iyi karita twarungutse na banki irabiduhembera. Iyi nyungu yateje ikibazo ubwo RIB yabimenyaga. Twese abungutse twashyizwe kuri stop list, bamwe barafungwa abandi bahunga Igihugu, tugerekwaho ibyaha bikomeye tutakoze, byose bikorwa mu nyungu z’aba bayobozi babi, badusahura twese, bafunga benshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko (Nka mama wanjye yafunzwe abwirwa ko agomba kuba mu mwanya wanjye kuko bambuze, afungwa amezi 2 nta butabera ahawe).”
Uyu akomeza asaba Perezida wa Repubulika, ati “twizeye ko mu bushishozi butagereranywa musanganywe, namwe muzabyisuzumira mukabyibonera kandi mukabona n’urutonde rw’aba bayobozi babi bose twe tutabashije kuvuga amazina bari inyuma y’aka karengane. Muzibonera n’andi mabi menshi bagiye bakora nyamara mwe bakabaha raporo ififitse ku byabaye mu rwego rwo kwirengera dore ko babigize akamenyero.”
RIB yabinyomoje
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwanyomoje aya makuru yatanzwe n’uyu wiyita Imanirakomeye, ruvuga ko binyuranye n’ukuri, ahubwo ko habayeho ubujura bwakorewe Banki ya I&M Bank Rwanda.
Uru rwego rugira ruti “RIB yakiriye ikirego cya I&M Bank Rwanda ku bujura bwakoreshwaga amakarita ya Mastercard bushingiye ku cyuho cyari cyagaragaye mu ivunjisha ry’amadovize.
Iperereza ryagaragaje ko abantu bagiye babeshya abandi bakabaka indangamuntu zabo bababwira ko bagiye kubashakira akazi barangiza bakazikoresha mu gushaka mastercards nyinshi, bakazikoresha kwiba banki baciye muri icyo cyuho cyari cyagaragaye. Bibye banki amadolari agera kuri 10,256,000 USD.”
RIB ivuga ko abantu 148 bakekwaho iki cyaha bakurikiranywe, hagaruzwa 2 274 336 310 Frw n’indi mitungo irimo amazu n’amasambu byari byaguzwe mu mafaranga aturutse muri ubwo bujura.
Nanone kandi Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwahamije abantu 94 ibyaha byo kwiba n’iyezandonke, bahabwa ibihano bitandukanye.
RIB ikavuga ko iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bagize uruhare muri ubu bujura hakoreshejwe mastercard bahanwe.
Igasoza igira iti “Turakeka ko n’uwanditse asaba kurenganurwa atagaragaza amazina ye nyayo ari mu bashakishwa batorotse ubutabera.”
RADIOTV10
Ntababeshye urwego rw,imari ruracyarimo ibibazo pe.