Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

AMAKURU MASHYA: Umucyo ku ihagarikwa ry’abatoza bo muri Rayon n’impamvu nyakuri zabiteye

radiotv10by radiotv10
14/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
AMAKURU MASHYA: Umucyo ku ihagarikwa ry’abatoza bo muri Rayon n’impamvu nyakuri zabiteye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ihagarikrwa ry’Umutoza Mukuru w’iyi Kipe, Robertinho ndetse n’Umutoza w’Abanyezamu, gusa butangaza impamvu zabiteye zirimo iz’uburwayi n’imyitwarire idahwitse.

Ni nyuma yuko mu ijoro ryacyeye kuri iki Cyumweru tariki 13 Mata 2025 havuzwe amakuru y’ihagarikwa ry’aba Batoza, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho usanzwe ari Umutoza Mukuru, na Mazimpaka André usanzwe ari Umutoza w’Abanyezamu, aho byavugwaga ko bahagaritswe kubera umusaruro mubi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize hanze itangazo, bwemeza ihagarikwa ry’aba batoza, icyakora buvuga impamvu zitandukanye n’izari zabanje kuvugwa n’itangazamakuru.

Amakuru yavugwaga na bamwe mu banyamakuru baba hafi iyi kipe ya Rayon Sports, yavugaga ko aba batoza bazize umusaruro nkene ukomeje kugaragaraga muri iyi kipe, aho mu mikino icumi iheruka gukina, yatsinzemo itatu gusa.

Itangazo ry’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, rivuga ko “Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ yahagaritswe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi.”

Rigakomeza rigira riti “Umutoza w’abanyezamu André Mazimpaka yagaritswe by’agateganyo kubera impamvu z’imyitwarire mibi.”

Ihagarikwa ry’aba batoza ribaye mu gihe habura umunsi umwe ngo iyi Kipe ya Rayon Sports ikine umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, uzayihuza na Mukura VS uzabera i Huye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwavuze ko uyu mukino uzahuza iyi kipe na Mukura, uzatozwa n’Umutoza Wungirije Rwaka Claude uherutse kuzanwa mu ikipe y’abagabo avanywe muri Rayon Sports y’abagore.

Umusaruro mucye uvugwa kuri aba batoza bahagaritswe ugaragazwa no kuba iyi kipe ya Rayon Sports iherutse gutakaza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, nyuma yuko iyi kipe inganyije na Marine FC ibitego 2-2.

Umutoza Robertinho yahagaritswe by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi
Mazimpaka we yahagaritswe ngo kubera impamvu z’imyitwarire idahwitse

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 7 =

Previous Post

Hari indwara bajyana muri gakondo bazi ko ari amarozi bikazagaragara ko ari iy’amavuriro asanzwe

Next Post

Hatanzwe icyifuzo cy’igikwiye gukorwa ahabereye ubugome ndengakamere muri Jenoside

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe icyifuzo cy’igikwiye gukorwa ahabereye ubugome ndengakamere muri Jenoside

Hatanzwe icyifuzo cy’igikwiye gukorwa ahabereye ubugome ndengakamere muri Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.