• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

AMAKURU MASHYA: Umucyo ku ihagarikwa ry’abatoza bo muri Rayon n’impamvu nyakuri zabiteye

radiotv10by radiotv10
14/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
AMAKURU MASHYA: Umucyo ku ihagarikwa ry’abatoza bo muri Rayon n’impamvu nyakuri zabiteye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ihagarikrwa ry’Umutoza Mukuru w’iyi Kipe, Robertinho ndetse n’Umutoza w’Abanyezamu, gusa butangaza impamvu zabiteye zirimo iz’uburwayi n’imyitwarire idahwitse.

Ni nyuma yuko mu ijoro ryacyeye kuri iki Cyumweru tariki 13 Mata 2025 havuzwe amakuru y’ihagarikwa ry’aba Batoza, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho usanzwe ari Umutoza Mukuru, na Mazimpaka André usanzwe ari Umutoza w’Abanyezamu, aho byavugwaga ko bahagaritswe kubera umusaruro mubi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize hanze itangazo, bwemeza ihagarikwa ry’aba batoza, icyakora buvuga impamvu zitandukanye n’izari zabanje kuvugwa n’itangazamakuru.

Amakuru yavugwaga na bamwe mu banyamakuru baba hafi iyi kipe ya Rayon Sports, yavugaga ko aba batoza bazize umusaruro nkene ukomeje kugaragaraga muri iyi kipe, aho mu mikino icumi iheruka gukina, yatsinzemo itatu gusa.

Itangazo ry’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, rivuga ko “Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ yahagaritswe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi.”

Rigakomeza rigira riti “Umutoza w’abanyezamu André Mazimpaka yagaritswe by’agateganyo kubera impamvu z’imyitwarire mibi.”

Ihagarikwa ry’aba batoza ribaye mu gihe habura umunsi umwe ngo iyi Kipe ya Rayon Sports ikine umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, uzayihuza na Mukura VS uzabera i Huye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwavuze ko uyu mukino uzahuza iyi kipe na Mukura, uzatozwa n’Umutoza Wungirije Rwaka Claude uherutse kuzanwa mu ikipe y’abagabo avanywe muri Rayon Sports y’abagore.

Umusaruro mucye uvugwa kuri aba batoza bahagaritswe ugaragazwa no kuba iyi kipe ya Rayon Sports iherutse gutakaza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, nyuma yuko iyi kipe inganyije na Marine FC ibitego 2-2.

Umutoza Robertinho yahagaritswe by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi
Mazimpaka we yahagaritswe ngo kubera impamvu z’imyitwarire idahwitse

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − thirteen =

Previous Post

Hari indwara bajyana muri gakondo bazi ko ari amarozi bikazagaragara ko ari iy’amavuriro asanzwe

Next Post

Hatanzwe icyifuzo cy’igikwiye gukorwa ahabereye ubugome ndengakamere muri Jenoside

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Hatanzwe icyifuzo cy’igikwiye gukorwa ahabereye ubugome ndengakamere muri Jenoside

Hatanzwe icyifuzo cy’igikwiye gukorwa ahabereye ubugome ndengakamere muri Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.