Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, bamaganye amakuru y’Ibuhuha yavugaga ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe yahagaritswe mu gihe kitazwi.
Aya makuru y’amacurano yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, aho uwayahimbye yavugaga ko aya matora yahagaritswe na Minisiteri ya Siporo.
Uyu wacuze iyi nkuru, yavuze ko guhagarika ayo matora ateganyijwe tariki 30 Kanama “byakozwe nyuma y’isaha FERWAFA itangaje urutonde yari yise ntakuka rw’abakandida, aho Shema Fabrice yari rukumbi.”
Minisiteri ya Siporo yatwererewe iki cyemezo, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko aya makuru ari amahimbano.
Iyi Minisiteri yavuze ko aya makuru ari ibihuha, mu butumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, yagize iti “Minisiteri ya Siporo ntiyahagaritse amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA. Aya ni amakuru y’ibihuha agomba kwirengagizwa.”
Aya makuru kandi yanamaganywe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, na ryo ryavuze ko ahabanye n’ukuri.
Mu butumwa bwatanzwe n’iri Shyirahamwe kuri uyu wa Kabiri, na ryo ryagize riti “Nyuma y’inkuru yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko Minisiteri ya Siporo yasabye FERWAFA guhagarika amatora ya Komite Nyobozi ateganyijwe ku itariki 30 ya Kanama 2025, FERWAFA iramenyesha Abanyamuryango bayo ko iyi nkuru atari yo.”
FERWAFA yavuze ko uko gahunda z’amatora zose zizakomeza gukurikizwa uko ziteganyijwe, ndetse azabera mu Nteko Rusange iteganyijwe nk’uko byari bizwi.
RADIOTV10