Michel Kuka Mboladinga wamamaye mu gikombe cya Afurika nka Lumumba kubera kwigaragaza nk’uyu munyapolitiki, warebaga imikino y’Ikipe y’Igihugu ya DRC yose ahagaze atinyeganyeza kuva umukino utangiye kugeza urangiye, yagaragaje agahinda ubwo iyi kipe yasezererwaga, kwihangana bikamunanira, akarira.
Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Leopards), yasezerewe muri 1/8 n’iya Algeria mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, iyitsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Adil Boulbina ku munota w’ 119’ w’umukino wari warangiye ari 0-0 iminota 90’, hakongerwaho iminota 30’.
Ubwo ikpe ya Algeria yabonaga igitego cyatumye DRC itaha, umukinnyi Mohammed Amoura yabaye nk’ukina ku mubyimba uyu mugabo wafanaga ikipe ya DRC mu buryo budasanzwe, ubwo yamuzaga imbere akamwigana uburyo yabaga ahagaze, ubundi akaryama hasi, asa nk’umubwira ngo ajye kuruhuka.

Ibi byatumye Michel Kuka Mboladinga wamamaye nka Lumumba, agaragaza agahinda kenshi, asa nk’urira, ubundi yihanagura mu maso.
Uyu mugabo n’ubundi nk’uko byagenze mu mikino itatu ya mbere ya Leopards, yari yaje gushyigikira ikipe y’Igihugu cye, yambaye isuti y’ubururu na karavate, aho iminota yose y’uyu mukino, yari ahagaze yemye ukuboko kwe kw’iburyo kuzamuye mu kirere, atanyeganyega na gato, amaso ye atumbiriye mu kibuga.
Michel Kuka Mboladinga yabaye ikimenyabose muri iki Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc, kubera ubu buryo yafanagamo ikipe ye, butari bumenyerewe.
Ubwo ikipe ye yari imaze gusezererwa kandi, yanabonanye na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Amupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe.
Uyu mufana yakoraga ibi mu rwego rwo guha icyubahiro umunyapolitiki Patrice Lumumba, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikibona ubwigenge mu 1960, akaba azwi mu ntwari za Afurika zaharaniye kurwanya ubukoloni.


RADIOTV10











