• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umufaransa wasuye u Rwanda akahishimira yageze i Burundi birahinduka ahahurira n’uruva gusenya

radiotv10by radiotv10
16/05/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
3
Umufaransa wasuye u Rwanda akahishimira yageze i Burundi birahinduka ahahurira n’uruva gusenya
Share on FacebookShare on Twitter

Umufaransa Kino Yves ukomeje gusangiza abantu ibyo yaboneye mu rugendo yagize akoresheje igare mu Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nko mu Rwanda yishimiye, noneho yerekanye yageze i Burundi, aho yutswe inabi n’umupolisi, bigatuma atishimira iki Gihugu yagiyemo agifitiye amatsiko, akavuga ko yabonye impamvu kidasurwa.

Ni mu mashusho uyu Mufaransa akomeje gushyira kuri YouTube Channel ye, aho mu yo yashyizeho muri iki cyumweru, agaragaza afata urugendo ava muri Tanzania yerecyeza mu Burundi.

Amashusho abanziriza aya, Kino Yves yari yagaragaje urugendo yagize rwo kuva mu Rwanda yerecyeza muri Tanzania, aho yanyuze kugira ngo abashe kugera i Burundi kuko iki Gihugu cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda.

Muri aya mashusho aheruka, afite umutwe ugira uti “Iyi ni yo mpamvu nta muntu usura iki Gihugu [yavugaga u Burundi]”, Kino Yves agaragaza yinjira mu Burundi, mu mihanda yacikaguritse.

Bamwe mu Barundi bamwakirana ubwuzu, bakanamuganiriza bamubaza aho aturuka n’aho yerecyeza, akababwira ko yaturutse mu Bufaransa.

Ati “Naje mvuye mu Rwanda ariko nanyuze muri Tanzania kuko imipaka ifunze nabanje kunyura muri Tanzania.”

Umwe mu Barundi bagaragariza urugwiro uyu Mufaransa, amubaza ibilometero amaze gukoresha, avuga ko ari hagati y’ibihumbi 14 na 15.

Uyu Murundi witwa Zackarie wumvikana ko asobanukiwe, anarangira inzira uyu Mufaransa azanyura kugira ngo agere muri Afurika y’Epfo, ariko akanamusaba ubufasha.

Ati “Iyo uhuye n’umuntu waje u Burundi ugira icyo umusaba, rero igihe uzaba wasubiye mu Gihugu cyawe, uzadufashe kumenyekanisha Igihugu cyacu, kugira ngo abantu bazasure u Burundi.”

Ageze aho yagombaga gucumbika i Muyinga, yagiye gufata amafunguro mu nzu imwe iyacuruza, asanga hari umuziki mwinshi, asaba ko bawumugabanyiriza baranga, ahita akomeza ajya gushaka ahandi yabona ifunguro.

Mu kugenda, yagiye asa nk’urakaye ati “Aba bantu umuntu arabasaba kugabanya umuziki, ahubwo bakawongera. Rero ngomba kujya gufatira ifunguro ahandi.”

Ubwo yajyaga gushaka ahandi afatira ifunguro, ni bwo yahuye n’ibya wa Munyarwanda wagize ati “nahuye n’uruva gusenya” kuko umupolisi wari mu gasantere, yamubajije uwamuhaye uburenganzira bwo gufata amashusho, akamubwira mu ijwi rimukanga cyane, undi akamwizeza ko agiye kubihagarika, ari na bwo yahitaga azimya camera.

Umufaransa Kino Yves ukomeje gusangiza abantu ibyo yaboneye mu rugendo yagize akoresheje igare mu Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nko mu Rwanda yishimiye, noneho yerekanye yageze i Burundi, aho yutswe inabi n’umupolisi, bigatuma atishimira iki Gihugu avuga ko… pic.twitter.com/Xm7dEbxjMn

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) May 16, 2024

Umurundikazi wari uri kumufasha kubona iri funguro, yabaye nk’umuturisha, ubwo yari amubajije niba gufata amashusho bitemewe i Burundi, undi akamusubiza agira ati “Humura, ntabwo ari ibintu ibikomeye.”

Kino Yves mu gufata ifunguro, yagaragaye nk’uwaguye mu kantu, agira ati “Birababaje, mbonye impamvu nta bukerarugendo buba i Burundi […] ku munsi wa mbere nutswe inabi n’umupolisi. Birababaje, birashobora ko ari yo mpamvu hano abantu ari abakene.”

Kino Yves ukomeza kuvuga ko yababajwe n’ibi yakorewe, avuga ko yagiye muri iki Gihugu yumva ko azakibonamo ibyiza, none yagezeho birahinduka.

Umupolisi wakanze Kino Yves
Agahinda ke yakagaragaje ubwo yari ari gufata ifunguro

RADIOTV10

Comments 3

  1. Mutware Assu Muslim says:
    2 years ago

    @radiotv10.rw #radiotv10.rw Agahinda se kari hehe? Mbega wenda yarabivuze ark ifoto mwerekanye ntagahinda karimo mumufatishe ku itama cg kugahanga agahinda tukabone niko dushaka… 😅😂😂🤣🤣

    Reply
    • Emmanuel says:
      2 years ago

      Reba video uranona ko agahinda Ari kenshi

      Reply
  2. Habinshuti gashotsi byongorera nyaminani says:
    2 years ago

    Ni muburundi nyine ahubwo agende bucye cg urugendo rwe rurangirire aho

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + sixteen =

Previous Post

Uko ubuzima bwa Minisitiri w’Intebe wa Slovakia buhagaze nyuma yo kujyanwa mu Bitaro igitaraganya

Next Post

Umuhanzi ugezweho wagize ikibazo cy’uruhu yagaragaje ko cyakomeje anavuga inkuru afitiye abakunzi-AMAFOTO

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Umuhanzi ugezweho wagize ikibazo cy’uruhu yagaragaje ko cyakomeje anavuga inkuru afitiye abakunzi-AMAFOTO

Umuhanzi ugezweho wagize ikibazo cy’uruhu yagaragaje ko cyakomeje anavuga inkuru afitiye abakunzi-AMAFOTO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.