Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umugaba Mukuru wa RDF witabiriye ibirori bya UPDF yahawe indamukanyo na Perezida Museveni (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
07/02/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umugaba Mukuru wa RDF witabiriye ibirori bya UPDF yahawe indamukanyo na Perezida Museveni (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, n’itsinda ayoboye, bitabiriye ibirori by’Igisirikare cya Uganda (UPDF) bizwi nka Tarehe Sita, byayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, wanaboneyeho kuramukanya n’iri tsinda rya RDF.

General Mubarakh Muganga, muri ibi birori; yari kumwe kandi n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ndetse n’abandi Bofisiye bakuru muri RDF.

Ibi birori by’isabukuru ya 43 ya ‘Tarehe Sita’, byayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, mu Karere ka Bugweri.

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru The Nile Post cyandikira muri Uganda, Perezida Yoweri Museveni yaboneyeho kuramukanya n’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda, ryari riyobowe na Gen Mubarakh Muganga.

Mu mafoto yashyizwe hanze n’iki kinyamakuru, agaragaza Museveni yishimiye guhura n’abayobozi ba RDF, anabashimira byimazeyo kuba baje kwifatanya na UPDF muri ibi birori byo guha icyubahiro abasirikare bose bagize uruhare mu kubohora Uganda.

Ibirori bya ‘Tarehe Sita’, bisanzwe byizihiza tariki 06 Gashyantare, byo kuzirikana igihe Yoweri Kaguta Museveni yatangirijeho urugamba rwo kubohora Uganda mu 1981, ndetse no guha icyubahiro abarusizemo ubuzima bose.

Museveni yishimiye kuba RDF yitabiriye ibi birori
Perezida Museveni yishimiye kuba RDF yitabiriye ibi birori
Umugaba Mukuru wa RDF yaramukanyije n’abasirikare bakuru muri UPDF
Na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru za Uganda

Gen Mubarakh Muganga n’itsinda yari ayoboye

Photos/Nile Post

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Icyo Perezida wa Pologne yavuze ku Rwanda mbere gato yo kuruzamo we na Madamu

Next Post

APR igana ku gikombe cya shampiyona yatandukanye na myugariro wayo w’umuhanga

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
APR igana ku gikombe cya shampiyona yatandukanye na myugariro wayo w’umuhanga

APR igana ku gikombe cya shampiyona yatandukanye na myugariro wayo w’umuhanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.