Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, n’itsinda ayoboye, bitabiriye ibirori by’Igisirikare cya Uganda (UPDF) bizwi nka Tarehe Sita, byayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, wanaboneyeho kuramukanya n’iri tsinda rya RDF.
General Mubarakh Muganga, muri ibi birori; yari kumwe kandi n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ndetse n’abandi Bofisiye bakuru muri RDF.
Ibi birori by’isabukuru ya 43 ya ‘Tarehe Sita’, byayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, mu Karere ka Bugweri.
Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru The Nile Post cyandikira muri Uganda, Perezida Yoweri Museveni yaboneyeho kuramukanya n’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda, ryari riyobowe na Gen Mubarakh Muganga.
Mu mafoto yashyizwe hanze n’iki kinyamakuru, agaragaza Museveni yishimiye guhura n’abayobozi ba RDF, anabashimira byimazeyo kuba baje kwifatanya na UPDF muri ibi birori byo guha icyubahiro abasirikare bose bagize uruhare mu kubohora Uganda.
Ibirori bya ‘Tarehe Sita’, bisanzwe byizihiza tariki 06 Gashyantare, byo kuzirikana igihe Yoweri Kaguta Museveni yatangirijeho urugamba rwo kubohora Uganda mu 1981, ndetse no guha icyubahiro abarusizemo ubuzima bose.
Photos/Nile Post
RADIOTV10