Umugabo wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yatawe muri yombi nyuma yo guhohotera umugore we amutema ku zuru, amuhoye kuba yari amubujije kugurisha isambu yabo batabanje kubyumvikanaho.
Uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Bazizane mu Kagari ka Nyonirima, yakoreye iri hohotera umugore we, bivugwa ko yari yanasinze kuko yamutemye avuye mu kabari.
Amakuru ava muri aka gace, avuga ko umugore wahohotewe, yari yabujije umugabo we kugurisha isambu yabo kuko batari byabyumvikanyeho, undi ahita ajya mu kabari gutara umujinya.
Yagarutse mu rugo yasinze, atongana n’umugore we, ari na bwo yamutemaga ku zuru n’umuhoro aramukomeretsa, bagatabarwa n’abaturage bahise bafata umugabo bakamushyikiriza inzego z’umutekano.
Uyu mugabo basanganye umuhoro babanje kumushyikiriza Urwego rushinzwe kunganira inzego z’ibanze mu by’umutekano rwa DASSO, na rwo rumushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ruhita rumuta muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinigi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Nyonirima, yemeje amakuru y’uru rugomo rw’umugabo watemye umugore we.
Yagize ati “Bivugwa ko umugabo yari yasinze hanyuma kubera ko hari ubutaka umugabo yashakaga kugurisha atabyumvikanyeho n’umugore we, ni cyo cyaba cyarabaye intandaro y’urwo rugomo, umugabo atema umugore we.”
Uyu muyobozi avuga ko uru rugomo rwabaye hakiri kare ari na byo byatumye abaturage babyumva bagatabara kuko umugore yatabaje, ndetse ko nyuma yo gukomeretswa yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kinigi.
RADIOTV10