Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo uregwa kwica umugore we n’umwana we biturutse ku 1.000Frw yajyanywe mu ruhame

radiotv10by radiotv10
09/11/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umugabo uregwa kwica umugore we n’umwana we biturutse ku 1.000Frw yajyanywe mu ruhame
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo ukekwaho kwicisha umuhoro umugore we n’umwana we aho yakoraga akazi k’izamu mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, ubwo umugore we yamwakaga 1 000 Frw, yajyanywe kuburanishirizwa mu ruhame ahabereye icyaha, asabirwa gufungwa burundu.

Ni icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 22 Nzeri 2023 saa munani z’ijoro, aho uyu mugabo witwa Iradukunda Jean Bosco yishyikirizaga Sitasiyo ya Polisi ya Karenge nyuma yo kwica umugore we n’umwana we, anemerera uru rwego ko yabishe.

Urubanza rw’uyu mugabo rwabaye tariki 06 Ugushyingo 2023, mu Mugudugu wa Kanyangese mu Kagari ka Nyabubare mu Murenge wa Karenge, ahabereye iki cyaha mu ruhame, aho abaturage bo muri aka gace bari baje kumva imiburanishirize.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, burega uyu mugabo icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku busaheke, bwamusabiye gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo umugore w’uyu mugabo yajyaga kumwaka amafaranga igihumbi (1 000 Frw), yayamwimye bagatongana, ubundi agiye gutaha aramutemagura n’umuhoro, ahita yitaba Imana.

Buvuga kandi ko ubwo uyu mugabo yatemaguraga umugore, umwana we yari yaryamishije hafi aho, yarize, na we agahita amutema, na we ahita yitaba Imana.

Ni urubanza rwahise rupfundikirwa, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwanzuye ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 23 Ugushyingo 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − seven =

Previous Post

Iby’urukundo rwakekwaga hagati y’umuhanzi Nyarwanda n’umukobwa w’uburanga ari kugaragaza byagiye hanze

Next Post

Ntibumva impamvu abayobozi babijundika kuko batanze amakuru kandi Itegeko Nshinga riribemerera

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntibumva impamvu abayobozi babijundika kuko batanze amakuru kandi Itegeko Nshinga riribemerera

Ntibumva impamvu abayobozi babijundika kuko batanze amakuru kandi Itegeko Nshinga riribemerera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.