Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo wagiye kureba umugore we wari kumwe n’undi mu gicuku byarangiye ahasize ubuzima

radiotv10by radiotv10
26/06/2025
in MU RWANDA
1
Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, haravugwa urupfu rw’umugabo wakubiswe ifuni na mugenzi we yashinjaga kumuca inyuma akamusambanyiriza umugore we, nyuma yuko amenye amakuru ko bari kumwe saa sita z’ijoro, akajya kubareba bagatongana bikarangira akubiswe ifuni.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gihimbi mu Kagari ka Kabirizi muri uyu Murenge wa Nyagisozi, aho uyu mugabo ukekwaho kwivugana uwamukekagaho kumusambanyiriza umugore yari amaze igihe gito aje kuba kuba dore ko yabaga mu Karere ka Bugesera ariko akaba akomoka muri aka gace.

Intandaro y’ubushyamirane bwavuyemo urupfu rwa nyakwigendera, ni ukuba yabuze umugore we ubwo yari ageze mu rugo mu ma saa sita z’ijoro, akaza kwakira amakuru ko ari kumwe n’uwo yakekagaho kumusambanyiriza umugore.

Nyakwigendera yahise afata inzira ajya kureba umugore we, ndetse amusangana n’uwo mugabo yashinjaga kumuca inyuma, babanza gutongana, ari bwo iyo nshoreke y’umugore we yamukubitaga ifuni mu mugongo, undi ahita yitaba Imana.

Aya makuru kandi yemejwe n’inzego z’ibanze, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi yavuze ko ubwo iri sanganya ryari rikimara kuba, inzego zirimo iz’ibanze ndetse n’iz’umutekano zahise zihagera.

Uyu muyobozi watangaje ko inzego zihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Yagize ati “naho abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, yaba umugore wa nyakwigendera ndetse n’ukekwaho kuba inshoreke, batawe muri yombi, kugira ngo bakorweho iperereza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari ibitagenda mu muryango nk’ibi byo gucana inyuma kugira ngo hirindwe ingaruka nk’izi zavuyemo urupfu rwa nyakwigendera.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Cyusa says:
    6 months ago

    Abagore Twishakiye bazadukoraho!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Amayobera ku cyateye inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ikimoteri cy’i Huye ikamara umwanya munini

Next Post

Obasanjo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Abakuru b’u Rwanda na DRC yavuze ikigiye gukurikiraho

Related Posts

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?
IMIBEREHO MYIZA

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Obasanjo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Abakuru b’u Rwanda na DRC yavuze ikigiye gukurikiraho

Obasanjo nyuma y'ibiganiro yagiranye n’Abakuru b’u Rwanda na DRC yavuze ikigiye gukurikiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.