Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana be batatu

radiotv10by radiotv10
16/11/2022
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo usanzwe akora akazi k’ubumotari wo mu Mujyi wa Gulu muri Uganda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana be batatu, akaba yarezwe n’umugore we uvuga ko yasambanyije abana babo igihe atabaga mu rugo.

Uyu mugabo witwa Alfred Oloya akekwaho gusambanya abana be b’abakobwa batatu barimo ufite imyaka 11, uwa 13 ndetse n’undi wa 14.

Umuvugizi wa Polisi yo mu gace ka Aswa River, David Ongom Mudong yavuze ko Alfred Oloya yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’iki cyumweru akuwe iwe mu rugo nyuma yuko umugore we yiyambaje Polisi.

Umugore w’uyu mugabo, arega umugabo we kuba yarasambanyije inshuro zitandukanye abana b’abakobwa babyaranye hagati ya Gicurasi n’Ugushyingo uyu mwaka wa 2022.

Uyu mugore usanzwe akora akazi k’ubucuruzi, avuga ko umugabo we, yasambanyije aba bana babo igihe atari ari mu rugo muri uyu mwaka, kandi ko yagiye abasambanya mu bihe bitandukanye.

Uyu muvugizi wa Polisi yo muri aka gace, yavuze ko Polisi yafashe iki cyaha gikekwa kuri uyu mugabo, nk’igikomeye kandi ko bari gutegura dosiye ikubiyemo ikirego kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Yavuze kandi hari no gukorwa iperereza rizanakorwamo ibizamini bya gihanga kugira ngo bimenyekane ko uyu mugabo yasambanyije abana yibyariye koko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Huye: Basigaye bajya ku Kagari basenga ngo ntibasange hafunze

Next Post

Habaye impinduka mu masaha yo gutangiriraho akazi n’amasomo mu Rwanda

Related Posts

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington,...

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habaye impinduka mu masaha yo gutangiriraho akazi n’amasomo mu Rwanda

Habaye impinduka mu masaha yo gutangiriraho akazi n’amasomo mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.