Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umugore wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango ukurikiranyweho ubwambuzi bushukana akekwaho gukora yaka amafaranga abaturage ababwira ko yayatumwe n’umukuru wa Polisi mu Karere ngo azafungure abantu babo.
Uyu mugore witwa Mukundente yatawe muri yombi nyuma y’uko hari abaturage bo mu Murenge wa Ruhango bavuze ko hari abantu babaka amafaranga bavuga ko bayatumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere kugira ngo abantu babo bafunzwe bazafungurwe.
Hari hashize igihe havugwa iki kibazo aho uyu muturage yafashwe amajwi avugira kuri telephone yaka ibihumbi 50 Frw kugira ngo umuntu witwa Rwasamirera Aloys wari mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Transit Center) arekurwe.
Ibi byatumye inzego zitangira gushakisha uyu Mukundente aza gutabwa muri yombi kuri uyu wa 04 Mutarama 2022 akurikinyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi yiyitirira umurimo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yagize ati “Inzego z’ubutabera ziramukurikirana kubera icyo cyaha, aho yiyitiriye umurimo abeshya ko afunguza abantu nta bushobozi afite. Abo Bapolisi avuga ntaho bahuriye kuko ntibanamuvizi.”
Uyu mugore ukurikiranyweho icyaha gihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka itanu no gucibwa ihazabu ya Miliyoni 5 Frw, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.
RADIOTV10