Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida w’iki Gihugu, n’umuhungu we Noureddin Bongo Valentin, ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha nabi amafaranga ya rubanda, rubakatira igifungo cy’imyaka 20.
Sylvia Bongo Ondimba n’umuhungu we Noureddin Bongo Valentin baburanishijwe n’Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye ku byaha bitandukanye bari bakurikiranweho, birimo ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Urukiko rwahamije Sylvia Bongo ibyaha birimo gukoresha amafaranga mu buryo bw’amanyanga, kunyereza umutungo wa Leta, no gushishikariza abandi gukoresha inyandiko mpimbano.
Ni mu gihe umuhungu we Noureddin Bongo Valentin nawe yahamijwe ibyaha birimo gukangisha, kwiba imyanya, gutanga inshingano atabifitiye ububasha, gukoresha amafaranga mu buryo bw’amanyanga, ndetse no gucura umugambi ugize icyaha.
Urukiko kandi rwategetse ko aba bombi bacibwa ihazabu ya miliyoni 100 z’amafaranga ya CFA akoreshwa muri iki gihugu, ni ukuvuga angana na €152,000.
Uru rubanza rwari rumaze igihe kinini rukurikiranywe n’abaturage ba Gabon, nyuma y’uko Ali Bongo akuwe ku butegetsi muri Kanama 2023 mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare.
Minisitiri w’Ubutabera wa Gabon, Paul-Marie Gondjout, yatangaje ko uru rubanza rwerekana ko ubutabera butagomba gutinya imyanya cyangwa amazina y’abantu igihe bakekwaho ibyaha, yongeraho ko “nta muntu uri hejuru y’amategeko.”
Yavuze ko igikenewe ari igihugu gishya cyubakira ku kuri, ubunyangamugayo n’imicungire myiza y’umutungo wa rubanda.
Urukiko rwavuze ko rwasanze amafaranga arenga miliyari 85 z’amafaranga ya CFA yarakoreshejwe nabi mu biro by’umuryango wa Bongo wari ku butegetsi, harimo konti z’amahanga zashyirwagaho ayo mafaranga, imitungo itimukanwa ndetse n’imishinga y’ubucuruzi itarigeze ishyirwa mu bikorwa.
Ali Bongo Ondimba ntiyigeze agezwa imbere y’ubutabera, kuko uburwayi bwe butamwemerera kwitabira ibikorwa bya Leta, ibintu byatumye abazwa cyane abo mu muryango we.
Nyuma y’imyanzuro y’urukiko, abinyujije kuri X (Twitter), Noureddin Bongo yagize ati “Urubanza rwabaye nta kimenyetso na kimwe cyigeze gitangwa. Icyemezo cy’urukiko cyashingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya bashyizweho igitutu n’ubutegetsi bwa gisirikare. Kuva narekurwa, nakomeje kugaragaza uburyo ubutabera bwa Gabon bugendera ku mabwiriza y’ubutegetsi bukuru, none uyu munsi ndimo kwishyura igiciro cy’ukuri. Sinigeze nyereza amafaranga na rimwe, kandi nzahora nirwanaho kugira ngo ukuri kumenyekane imbere y’inzego z’ubutabera zigenga.”
Kugeza ubu, Sylvia Bongo na Noureddin Bongo baba hanze y’igihugu, gusa urukiko rwategetse ko batabwa muri yombi mu gihe baba bakandagiye ku butaka bwa Gabon.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10










