Thursday, February 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yisobanuye avuga ko ari we wabimusabye

radiotv10by radiotv10
19/02/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Icyitonderwa: Ifoto ntifitanye isano n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri interineti

Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 inshuro ebyiri y’amavuko akamushukisha 1 000Frw, yemera icyaha agasobanura ko uyu mwana ari we wamusabye ko basambana, kuko we asanzwe akora akazi ko kwicuruza.

Uyu mugore waburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, akekwaho kuba yarasambanye n’umwana w’umuhungu w’imyaka 14 tariki 31 Ukuboza 2025 na tariki 03 Mutarama 2026.

Ibi byabereye mu Mudugudu Karenge, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri ayo matariki, uyu mugore “yasambanyije uyu mwana nyuma akamushukisha amafaranga 1000 Frw kugira ngo atazabivuga.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha aya makuru, buvuga ko mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo,

“uregwa yaburanye yemera icyaha. Asobanura ko uwo mwana ari we wamusabye ko basambana kuko we asanzwe akora akazi ko kwicuruza (uburaya).”

Nyuma yuko kumva ibyatangajwe n’uruhande rw’uregwa n’Ubushinjacyaha muri uru rubanza, Urukiko rwahise rurupfundikira, rwanzura ko umwanzuro warwo uzasomwa ku itariki ya 23 Gashyantare 2026.

Icyaha cyo gusambanya umwana uregwa akurikiranyweho gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + thirteen =

Previous Post

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Related Posts

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

by radiotv10
19/02/2026
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Howo yari irimo abakozi bari mu mirimo yo gusana umuhanda, yakoreye impanuka mu Murenge wa...

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

by radiotv10
19/02/2026
0

Leta y’u Rwanda iravuga ko iri muri gahunda yo kugabanya imidugudu yo guturamo iri hirya no hino mu Gihugu, ikava...

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

by radiotv10
19/02/2026
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, haravugwa ikibazo cy’umusore ushinja umukobwa ko yamuhaye ibihumbi 50 Frw ngo baryamane,...

The hidden pressure young people face in their careers

The hidden pressure young people face in their careers

by radiotv10
19/02/2026
0

Career pressure is something many young people feel but don’t always talk about. It is the silent weight of expectations...

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

by radiotv10
18/02/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko ipimwa ryakorewe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 17 mu Karere...

IZIHERUKA

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi
MU RWANDA

Kigali: Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yisobanuye avuga ko ari we wabimusabye

by radiotv10
19/02/2026
0

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

19/02/2026
Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

19/02/2026
Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

19/02/2026
Icyatumye Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yikuba hafi kabiri cyatangajwe

Icyatumye Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yikuba hafi kabiri cyatangajwe

19/02/2026
The hidden pressure young people face in their careers

The hidden pressure young people face in their careers

19/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kigali: Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yisobanuye avuga ko ari we wabimusabye

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.