Umuhanzi Kayigi Andy wamamaye nka Andy Bumuntu, wanigeze gukora umwuga w’itangazamakuru, wamenyerewe afite imisatsi miremire izwi nka Dreadlocks, yagaragaye yarogoshe umusatsi wose amaraho.
Uyu muhanzi yagaragaye ubwo yitabiraga imurika ry’igitabo cya Nisimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020 yise ‘’More than crown’.
Iki gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo ab’amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro nka Andy Bumuntu.
Uyu muhanzi umaze igihe atagaragara cyane mu bikorwa by’imyidagaduro nk’ibitaramo, ubwo yitabiraga iki gikorwa, yagaragaye mu isura abantu batakunze kumubonamo, aho yamaze kogosha umusatsi wose akamaraho.
Ni mu gihe uyu muhanzi yakunze kugaragara yarashyizeho imisatsi miremire izwi nka Dreadlocks, benshi bakunze kwitiranya ko ari iy’Abarasita.
Andy Bumuntu wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘On fire’, ‘My Valentine’ n’izindi zakunzwe na benshi, yanamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru, aho yakoreye Radio ya Kiss FM ikora ibiganiro by’imyidagaduro.
Nyuma yo gusezera, mu kwezi k’Ukwakira uwo mwaka wa 2024 Andy Bumuntu yasinyanye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), agamije gukora ubuvugizi abakiri bato bafite ibibazo byo mu mutwe.

RADIOTV10