Sano Olivier uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wamaze no kwinjira mu kubwiriza ijambo ry’Imana, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we bitegura kurushingana, nyuma y’imyaka itandatu asezeranye mu Murenge n’uwari umukunzi we ariko ntibabane bakaza no gutandukana.
Muri Kanama 2019, inkuru ya Sano Olivier na Uwera Carine uzwi nka Cadette, iri mu zagarutsweho cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, aho urukundo rw’aba bombi bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko, rwajemo kirogoya.
Ni mu gihe hari hategerejwe ubukwe bwabo mu mpera z’uwo mwaka mu kwezi k’Ukuboza 2019, ariko ntibwatashye kuko baje gutandukana, aho umukobwa yashinjaga umusore kumuhemukira akamubabariza umutima.
Amakuru agezweho ubu, ni uko Sano Olivier yamaze gusezerana n’umukunzi we mushya Irene ndetse hakaba hagiye hanze inyandiko igaragaza igihe bazasezeranira mu itorero.
Mu mashusho, uyu muhanzi Sano yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza yasezeranye n’umukunzi we Irene, ndetse bamwe mu nshuti ze bakaba bamwifurije ishya n’ihirwe kuri iyi ntambwe nziza yateye.
Hanagiye hanze kandi inyandiko y’ubutumire bw’ubukwe bwe bw’uyu muhanzi, igaragaza ko buzaba tariki 21 Kanama 2025, aho bazasezeranira mu rusengero rwa City Reach Church ruri Kimironko mu Mujyi wa Kigali, aho bivugwa ko nyiri ubwite basabye inshuti zabo kudashyira hanze iyi nyandiko.
Muri Kanama 2019, ubwo inkuru ya Sano yagarukwagaho cyane, hagiye hanze amajwi ya Cadette wari umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavugagamo ko uyu bari basezeranye yamuhemukiye kandi yari yaramuhaye byose n’imitungo myinshi, akanamukoresha amakosa amujyana gusezerana mu Murenge.
Uyu muhanzi we yahakanaga ibyo yashinjwaga na Cadette, aho yavugaga ko “ibyo yavuze byose ni ibinyoma.”
Sano Olivier ugiye kurushinana na Irene, yaninjiye mu kubwiriza ijambo ry’Imana, akaba kandi asanzwe ari umushabitsi mu bucuruzi bw’imyenda.


RADIOTV10