Umuhanzi w’Umuraperi William Muhire uzwi nka K8 Kavuyo, yifurije isabukuru nziza umubyeyi we Oda Gasinzigwa wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, ubu akaba ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Mu butumwa buherekejwe n’ifoto y’umubyeyi we, yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, K8 Kavuyo yagize ati “Isabukuru nziza Mama.”
Oda Gasinzigwa wifurijwe isabukuru n’umuhungu we K8 Kavuyo, yagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’Igihugu, nko kuba yarabaye Minisitiri w’Uburenganire n’Iterambere ry’Umuryango kuva muri 2008 kugeza muri 2013.
Yahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), aho yavuyeyo arangije manda ze.
Muri Mutarama uyu mwaka wa 2023 yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, umwanya yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 30 Mutarama 2023, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Oda Gasinzigwa ubu uyobora iyi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yinjiranye impinduka mu matora yo mu Rwanda, aho yatanze igitekerezo ko amatora y’Abadepite yahuzwa n’aya Perezida wa Repubulika, ndetse uyu mushinga uza gushimwa na Guverinoma y’u Rwanda.
Umushinga wo kuvugurura itegeko ryerecyeye amatora, watangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, uherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
RADIOTV10
Ni byiza.