Umuhanzi Kevin Kade, yararikiye abakunzi be n’aba muzika nyarwanda kwitegura indirimbo nshya abafitiye yise ‘Nyanja’, yemeza ko izakundwa n’abatari bacye kuko igaruka ku rukundo rwahogoje benshi.
Iyi ndirimbo igiye kujya hanze mu gihe cya vuba yatungajwe n’umwe mu batunganyamuziki bakomeye mu Rwanda, Élément Eleeh.
Kevin Kade yatangaje ko ‘Nyanja’ ari indirimbo ivuga ku rukundo rufite imbaraga, rumeze nk’inyanja idashira.
Yagize ati “Iyi ndirimbo nayanditse nshaka kugaragaza uko urukundo nyarwo rudacogora, n’uburyo umuntu ashobora gukunda undi nta mbibi.”
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugamije gushimangira ko urukundo rw’ukuri rurenze amagambo gusa, rukaba igikorwa n’umwiyemezo.
Mu butumwa burarikira abantu gutegereza iyi ndirimbo, Kevin Kade yagize ati “Ntabo bizaba byoroshye. Muriteguye?”
Umutunganyamuziki Élément Eleeh wakoze iyi ndirimbo, yavuze ko yishimiye gukorana na Kevin Kade kuri iyi ndirimbo, ndetse ko yizeye ko izakundwa n’abantu benshi kuko ifite umwimerere mu ijwi no mu miririmbire.
Sandy
RADIOTV10