Umuhanzi Josue Kayigire uzwi nka Afrique, utari uherutse kumvikana mu bihangano bishya, aho yari amaze iminsi ari mu Kigo Ngororamuco, yamaze kugaruka mu buzima busanzwe, ndetse akaba akomeje imyiteguro ya Album ye ya mbere.
Afrique wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Agatunda’, ‘Lompe’, na ‘Spy’ zakunzwe n’abatari bacye, bivugwa ko yari amaze igihe ari mu Kigo Ngororamuco, nk’uko twabihamirijwe n’umwe mu nshuti ze za hafi.
Uwahaye amakuru ishami ry’Imyidagaduro kuri RADIOTV10, yavuze ko Afrique yari yarafatanywe ibiyobyabwenge ndetse bikaza kugaragara ko yabinywaga, agahita ajyanwa mu Kigo Ngororamuco.
Iyi nshuti ya hafi y’uyu muhanzi, ivuga ko ubu uyu muhanzi yamaze gusohoka mu Kigo Ngororamuco akaba ari mu buzima busanzwe.
Uyu muntu wa hafi ya Afrique yagize ati “Ubu ameze neza, kandi yahise akomeza ibikorwa bya muzika, ndetse arifuza kongera kwigarurira imitima y’abakunzi be abikesha ibihangano bye n’ibindi agiye gushyira hanze.”
Nyuma yuko uyu muhanzi asezerewe mu Kigo yagororerwagamo, yahise anakomeza imyiteguro ya Album ye ya mbere yise ‘2 Stay’ izajya hanze mu kwezi gutaha kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2025.
Afrique, ni umwe mu bahanzi bazamutse mu buryo bwihuse, byumwihariko indirimbo ye yise ‘Agatunda’ ikaba iri mu zatumye amenyekana mu Rwanda no mu karere, aho yanakoze ibitaramo mu Gihugu cya Uganda.
Uyu muhanzi kandi yanakoranye indirimbo n’abahanzi bo muri Uganda, nk’abakobwa bagize itsinda rya Kataleya& Kandel ndetse n’umuhanzi Rebo Chapo.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10