Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu muhanzi waririmbye mu itsinda rizwi nka Les Citadins ryaririmbye indirimbo zakanyujijeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho, yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK ari na ho yatabukiye.
Amakuru aturuka mu bo mu muryango we n’inshuti ze, avuga ko Ngabonziza Augustin yari amaze igihe arwaye indwara yamuhitanye.
Uretse indirimbo Ancila yamamaye n’ubu ikunzwe na benshi, yanaririmbye izindi ndirimbo nka ‘Have Winsiga na ‘Rugori rwera’ na zo zakunzwe zikaba ziri no mu zo hambere zagumye mu mitima ya benshi.
Indirimbo ‘Ancila’ yakanyujijeho mu bihe byo hambere, kubera uburyo yakunzwe na benshi, itsinda rya Urban Boyz [ryamaze gusenyuka] ryayisubiyemo
Uretse kuba yararirimbye izi ndirimbo kandi, Ngabonziza Augustin yari anazwi mu bikorwa byo gususurutsa abantu mu mahoteri no mu tubari, byanyuraga benshi babaga bahasohokeye.
Itsinda Les Citadins yatangiriyemo umuziki, yari yararishinganye n’umuvandimwe we Ngayisonga Bernard, bari bayishinze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mwaka wa 2000 kandi yongeye gufatanya n’abandi gushinga ry’irindi tsinda rya muzika rizwi nka ‘Irangira’ ariko riza gusenyuka nyuma y’imyaka ikabakaba irindwi.
RADIOTV10












