Umuhanzi Kitoko Bibarwa uri mu bagize izina rikomeye muri muzika nyarwanda, akaba amaze igihe adashyira hanze indirimbo, yateguje abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya.
Uretse kuba yaramamaye mu ndirimbo y’ibihe byose ‘Thank You Kagame’, Kitoko ari mu bahanzi bubatse izina muri muzika nyarwanda, ubu akaba asigaye aba hanze y’u Rwanda, ndetse akaba adaheruka gushyira hanze indirimbo ngo icengera mu matwi y’abakunzi ba muzika nyarwanda nk’uko byagenze ku ndirimbo nka ‘Ikiragi’, ‘Urankunda’ n’izindi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Kitoko yateguje abakunda ibihangano bye ko bashonje bahishiwe, kuko agiye gushyira hanze indirimbo nshya.
Yifashije kamwe mu duce tw’amashusho y’iyi ndirimbo, Kitoko yagize ati “Nyuma y’igihe nsa nkuri kure y’umuziki, ngarukanye indirimbo nshya nise Tiro. Irajya hanze muri iki cyumweru.
Kitoko wasoje ubutumwa bwe, ashishakiriza abantu gukomeza gukurikiana ibikorwa bye kugira ngo iyi ndirimbo nshya nijya hanze, bazayumve, ni umwe mu bahanzi bamamaye mu gihe cy’izamuka rya muzika igezweho, aho yaje gusa nk’aho ayirengagije nyuma yo kuva mu Rwanda akajya gutura hanze.
Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze indirimbo umwaka ushize, yise ‘Uri Imana’ yumvikana amagambo yo gushima imirimo Imana yamukoreye.
RADIOTV10