Umuhanzi w’injyana ya Afrobeats, David Adeleke wamamaye nka Davido, uri mu bayoboye muzika nyafurika, yakoze ubukwe bwitabiriwe n’abarimo uwabaye Perezida wa Nigeria, aho uyu muhanzi yanavugiyemo ko umubyeyi we yavuze ko bizarangira abaye umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana.
Davido yatangaje ibi ubwo yariho aganira n’abari bitabiriye ubukwe bwe n’umukunzi we Chioma Rowland, mu biganiro byo kwinigura we n’abari baje kumushyigikira.
Yagize ati “Mu gitondo, Papa yahoze avuga ngo ‘Davido, ngufiteho inzozi’, ndamubaza nti ‘inzozi bwoko ki?’, arambwira ngo ‘Mfite inzozi ko uzasoza umuziki wawe uri umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana’.”
Ibi byatunguye benshi mu bo yaganirizaga, bose basekeye icyarimwe ubwo bari kuri Hoteli ya Eko Hotel, batangiye kwibaza ubwo uyu muhanzi umenyerewe mu ndirimbo z’Isi, azaba yinjiye mu muziki w’Imana.
Ubukwe bwa Davido bwitabiriwe n’abafite amazina asanzwe azwi mu Gihugu yaba muri muzika ndetse no muri Politiki, nka Nyirarume usanzwe ari Guverineri wa Leta ya Osun, Ademola Adeleke ndetse na bagenzi be bayobora Logos na Abia, ari bo Babajide Sanwo-Olu na Alex Otti.
Mu bandi banyapolitiki batashye ubu bukwe, harimo uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, ndete n’uwabaye Guverineri wa Akwa Ibom State, Udom Emmanuel.
Naho mu byamamare muri muzika byatashye ubu bukwe, harimo Don Jazzy, Ini Edo, abagize itsinda rya PSquare, Zlatan Ibile, Patoranking, Obi Cubana, Seyi Tinubu, na ba rurangiranwa muri ruhago nka Jay Jay Okocha na Victor Osimhen.
RADIOTV10